Rwanda: Ingabire yatsinze Kagame mu rukiko yanga kwemera nyamara byaragaragaraga ahitamo kwitabaza tekiniki
http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/11/10/ingabire-yatsinze-kagame-mu-rukiko-yanga-kwemera-nyamara-byaragaragaraga-ahitamo-kwitabaza-tekiniki/Ingabire yatsinze Kagame mu rukiko yanga kwemera nyamara byaragaragaraga ahitamo kwitabaza tekinikiPosted on novembre 10th, 2012 par rwanda-in-liberation
Abumvise imikirize y'urwo rubanza baratangaye cyane uburyo abacamanza birengagiza ibintu bibonwa n'uwo ariwe wese n'utarize amategeko abasha kubyumva ariko bagira bati ntawe uburana n'umuhamba. Ntibyatinze ariko taliki 2 Ugushyingo 2012 minisitiri w'ubutabera Tharcisse Karugarama yagejeje imbere y'inteko ishinga amategeko umushinga w'itegeko ry'ingengabitekerezo ya jenoside ngo inteko iwemeze bityo ujye muri komisiyo uzasohoke ari itegeko rishya. Bamwe mu badepite bagaragaje ko batishimiye uwo mushinga w'itegeko ariko Karugarama yababwiye ko iryo tegeko ngo ritari risobanutse akaba ari nayo mpamvu ngo bagombaga kuwemera byanze bikunze dore ko yanababwiraga ko imiryango mpuzamahanga kimwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakomeje kunenga iryo tegeko ko ritari risobanutse. Nyuma y'uko uwo mushinga wakirwa mu nteko ishinga amategeko abantu bakurikiye iby'uwo mushinga bemeje ko Ingabire yatsinze leta ya Kagame ariko yanga kwemera ko yatsinzwe ahubwo ishaka izindi nzira zo kwikura mu kibazo ica ruhinganyuma ijya gusaba abadepite kwemera kukibi n'icyiza umushinga w'itegeko rihindura iryari risanzweho ari ryo Ingabire yari yabwiwe ko nta kibazo rifite. Mbese buriya abacamanza baciye ruriya rubanza bumva badafite ikimwaro cyo gukoreshwa ibyo nabo babona ko bikocamye bakabyita bizima? Aha kandi ni naho abantu benshi bahera bavuga ko mu Rwanda ubucamanza butigenga kuko ntibyumvikana ukuntu abacamanza bafata icyemezo bwacya minisitiri akakivuguruza ba bacamanza ntihagire n'iyo mu nda ijorora. Ngaho rero aho benshi bahera bemeza ko ubucamanza bwo mu Rwanda butigenga ndetse ko Ingabire yatsinze leta ya Kagame n'ubwo yanze kwemera gutsindwa ngo itava aho yerekana ko Ingabire afite ukuri bikaba byatuma rubanda imubonamo umuyobozi uhamye wayobora u Rwanda mu nzira zirashe. Gusa banahera aho bemeza ko n'ibindi byaha bamushinje byari ibihimbano bigamije kumushyira kure y'ikibuga cya politiki mu Rwanda ariko nabyo ni ukwibeshya kuko gukina politiki bikorwa mu buryo bwinshi kuko n'aho afungiwe ari ubundi buryo bwo gukora politiki ari nabyo bikomeza gutuma leta ya Kagame ikomeza kumungwa no gutakaza imbaraga kugeza n'ubwo yirukankira kwivuguruza isaba ko hatorwa amategeko Ingabire amaze kwerekana ko akocamye. Umusomyi wa RLP Nyarugenge/Kigali |
Comments
Post a Comment