Rwanda: Intambara hagati y’abadamu bacuruza agataro n’inkeragurabara mu mujyi wa Kigali irabica bigacika
Intambara hagati y'abadamu bacuruza agataro n'inkeragurabara mu mujyi wa Kigali irabica bigacika
Posted on novembre 14th, 2012 par rwanda-in-liberation
Amakimbirane ari muri aba bazunguza n'abashinzwe umutekano cyangwa intore za Kagame amaze gufata intera ndende ku buryo ibintu nibikomeza uko bimeze ubu nta gushidikanya ko bizabyara Tuniziya cyangwa Misiri yo mu Rwanda kuko iyo witegereje usanga rubanda yemeza ko inaniwe gukomeza gucurwa bufuni na buhoro n'ubutegetsi bwa FPR bugamije kubacuza utwabo no kubabuza amahwemo mu gihe bo bavuga ko baba bishakira imibereho.
Kuri uyu mugoroba taliki 14 Ugushyingo 2012 mu ma saa mbili n'igice z'umugoroba, mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Nyakabanda ya I habereye imirwano hagati y'abadamu bacuruzaga imbuto n'inkeragutabara zitashoboye kumenyekana amazina. Intandaro y'iyo mirwano ni inkeragutabara eshatu zaje ku muhanda aho abo badamu bacururizaga imbuto maze zisesa ibyo bacuruzaga ku buryo imbuto zasandaye muri ruhurura (umuferege w'umuhanda) maze intambara itangira ubwo. Inkeragutabara ebyiri zahise zikizwa n'amaguru ziriruka naho iya gatatu ba badamu barayicakira maze si ukuyikubita bayigirizaho nkana ku buryo polisi yahise igota ahabereye iyo mirwano.
Nyuma y'uko polisi imaze kugota yafashe abantu bose bari bagatowe ahaberaga ako kavuyo maze ibapakira pandagari ijya kubafunga. Abadamu mu kubapakira bakomeje gusakuza babwira abapolisi ko kujya kubafunga ntacyo bibabwiye kuko n'ubundi ngo leta ntishaka ko babaho kandi ngo akarengane bagirirwa amaherezo kazarangira. Bakomeje bababwira ko kuba babatesheje abana babo bakaba babajyanye muri gereza kubera akarengane bakorewe n'inkeragutabara ngo ari igikorwa cy'ubugome cyiyongera kucyo bari bamaze gukorerwa ngo bikaba bigaragara ko leta ishyigikiye ko abaturage babaho nabi kuko bavugaga ko kuba ntawe bibye, ntawe bambuye, nta n'ubwo bagiye gusabiriza no kujya kwicuruza bo ngo babona leta yakagombye kubafasha aho kubatesha umutwe. Aha ni naho bakomezaga bavuga ko bigaragara ko leta igamije kubagirira nabi ariko ngo bizera ko ibintu bizahinduka vuba bagahumeka.
Ikindi umuntu yavuga ni uko bigaragara neza ko abaturage bamaze kurambirwa ubutegetsi bakaba basigaye babwiyahuraho kuko nta yandi makiriro babona hafi uretse nyine kubwereka ko ibyo bubakorera batabyishimiye na busa. Twanibutsa ko hari umwe muri bene aba badamu wigeze guteshwa abana be ajyanwa i Guantanamo kwa Kabuga i Gikondo hanyuma abana yari yasize mu nzu bicwa n'inzara abaturage baza guhuruzwa n'umunuko basanga abana bose uko ari batatu bapfiriye mu nzu. Ibi bikorwa rero bimazeho iminsi muri Kigali birasa n'ibicu biretse imvura ku buryo Kigali ishobora kuzahura n'ibibazo by'imyigaragambyo nk'iyabereye za Tuniziya na Misiri ndetse na Libiya mu myaka mike ishize. Kandi burya koko ntagahora gahanze niko umugani w'ikinyarwanda ubivuga.
Nkunda L.
Kigali City
http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/11/14/intambara-hagati-y%E2%80%99abadamu-bacuruza-agataro-n%E2%80%99inkeragurabara-mu-mujyi-wa-kigali-irabica-bigacika/
Comments
Post a Comment