Skip to main content

I Kibeho, Bikiramariya yaratuburiye, na n’ubu shitani yatubwiye, iracyamena amaraso.

 
I Kibeho, Bikiramariya yaratuburiye, na n'ubu shitani yatubwiye, iracyamena amaraso.
Umulisa Josiane.
Kibeho
 
Imyaka ibaye mirongo itatu n'umwe, umubyeyi Bikiramariya abonekeye bamwe mu banyeshuri i Kibeho. Kubera ubutumwa buburira isi yahatangiye, by'umwihariko u Rwanda n'akarere k'ibiyaga bigari, byatumye Kibeho yamamara, ihinduka ihuriro mpuzamahanga. Buri mwaka, tariki ya 28 Ugushyingo hizihirizwa isabukuru y'amabonekerwa ya bamwe mu banyeshuri yigaragarije. Ni muri urwo rwego, kuri uwo munsi abantu baba ari urujya n'uruza mu mihanda no mu mayira agana Kibeho. Kuri uyu musozi wubatseho Chapeli ya Bikiramariya ndetse no ku musozi wa Nyarushishi uriho ishusho nini ya Yezu, uhasanga urujya n'uruza rw'imbaga itabarika y'abantu baturutse imihanda yose baje kuhasengera. Kuri uwo munsi haturwa igitambo cya Misa, hagasobanurwa n'amateka y'ibonekerwa rya Kibeho. Abahaje bose bihutira kuvoma amazi y'umugisha ku iriba ry'umubyeyi Bikiramariya, gushengerera muri shapeli, kugura amashusho, ibitabo by'ijambo ry'Imana n'amashapure. Uretse ibyo, hari n'ababa bategereje ko bahabona ibitangaza bidasanzwe.

Ubutumwa bwa Bikiramariya i Kibeho

Umubyeyi Bikiramariya yaje asaba abantu bose batuye isi kwisubiraho bakagarukira Imana. Yaje avuga ko amagambo avugira i Kibeho atayabwira abanyarwanda gusa, atayabwira abanyafurika gusa, ahubwo ayabwira isi yose. Bikiramariya yavuze ko nta gishya atuzaniye ahubwo ko aje kutwibutsa ibyo umwana we Yezu yasize avuze. Dore amwe mu magambo Bikiramariya yavuze:

•"Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze, nimuhinduke mugarukire Imana. Nimusabe imbabazi zigitangwa kuko igihe cyazo kiri hafi kurangira."

•"Igihe kirabashirana kandi ntikizabagarukira ngo mubone kwicuza."

Bikiramariya arasaba abakirisitu bose guhabwa kenshi isakaramentu rya Penetensiya. Ati: "Abavuga ko nta byaha bibonamo baba bise Imana umubeshyi." Aradusaba kandi kwemera ububi bwacu. Ngo aratumurikira ntitugende, nyamara umwijima wacura tugasiganwa. Mu butumwa bwe, Bikiramariya aradusaba gusenga cyane dusabira isi kugira ngo ihinduke: ati "Isi imeze nabi cyane igiye kugwa mu rwobo. Isi yarigometse yuzuye ibyaha bitabarika, nta rukundo nta n'amahoro yifitemo." Mu mabonekerwa y'i Kibeho, Bikiramariya yadusabye kwisubiraho, ati "Niba mutisubiyeho ngo muhindukire imitima yanyu mwese mugiye kugwa mu rwobo."

Amarira y'umubyeyi Bikiramariya

Uko amabonekerwa y'i Kibeho yagenze

Hari igihe Bikiramariya yagiye abonekera abana i Kibeho ababaye cyane, byageraho akarira maze n'umwana abonekera na we akarira. Nuko umwana yamubaza ikimurijije, akamubwira ati "Mumeze nabi muri abo kundiza, muri abo kuririrwa." Ati dore "Ndaza mukampunga, ndababwira ntimwumva, ndabereka ntimubona." Umubyeyi Bikiramariya ngo ababajwe n'ukwemera guke n'ukutihana kw'abantu b'iki gihe. Ngo ababajwe kandi n'uko twebwe abantu twadohotse ku muco mwiza, tukitabira ingeso mbi, tukishimira ikibi, tugahora twica amategeko y'Imana.

Bikiramariya yagiye yereka abana abantu barimo gutema abantu. Akabereka imigezi itemba amaraso n'imirambo myinshi itagira abayishyingura n'ibindi bintu biteye ubwoba. Arabwira urubyiruko ko yifuza ko rumubera indabo nziza hano ku isi. Ati " Hari abo shitani yamaze kwigarurira ariko mwebwe ndifuza kubagarura mutararenga ihaniro." Ati "Mwebwe urubyiruko ni mwe mugiye koreka isi." Aradusaba kwihatira imigenzo myiza, kubaha, kwicisha bugufi, kwiyoroshya no gukunda, kwigomwa, kwibabaza no kwihana.

Hari tariki ya 28/11/1981, ni bwo inkuru yatangiye kuvugwa ko umwana w'umukobwa witwa Alufonsina Mumureke wigaga icyo gihe muri Koreji y'abakobwa i Kibeho yabonekewe na Bikiramariya. Ngo yamubonaga ari umugore mwiza cyane birenze urugero, amubajije uwo ari we amubwira ko ari Nyinawajambo. Yakomeje kujya amubonekera ariko bamwe ntibabyemere, bagakeka ko ari ibirozi, maze amusaba ko yabonekera n'undi kugira ngo babone kubyemera.

Tariki ya 12/01/1982 Bikiramariya yabonekeye undi mwana biganaga witwa Nataliya Mukamazimpaka. Kuva ubwo bamwe mu bajyaga impaka batangiye gucisha make, batangira kubikekamo ukuri. Naho ababikerensaga batangira kwifata.

Tariki ya 01/03/1982 Bikiramariya yongera kubonekera undi mwana w'umukobwa witwa Mariya Klara Mukangango na we wigaga muri Koreji. Amaze kubonekerwa, yabaye nk'ukemura impaka n'ugushidikanya byari aho muri Koreji, kuko yari umwe mu bahakanaga cyane iryo bonekerwa. Ni na we Bikiramariya yigishije ishapure y'ububabare burindwi, amusaba kuyigisha abandi. Bakomeje kubonekerwa kandi uko iminsi ihita umubare w'ababonekerwa ukarushaho kwiyongera. Bamwe bavugaga ko babonekerwa na Bikiramariya, abandi bakavuga ko babonekerwa na Yezu cyangwa bombi. Cyakora aba batatu ni bo Kiliziya yemeje ko babonekewe. Bikiramariya yasabye kenshi ababonekerwaga kuvomera indabo ze, ndetse byageze n'aho abahaye iriba. Kuri ubu abajyayo ni ryo bavomaho amazi y'umugisha.

Amabonekerwa y'i Kibeho yarangiye tariki ya 28/11/1989. Uwasezerewe bwa mbere ni Mariya Klara mu 1983. Hakurikiraho Natariya mu 1983 na we. Alufonsina wabonekewe bwa mbere kuwa 28/11/1981 ni na we wasezerewe bwa nyuma tariki ya 28/11/1989.

Imibereho y'ababonekewe nyuma y'amabonekerwa

Kuri ubu, Alufonsina aba mu gihugu cya Côte d'Ivoire. Yabaye umubikira mu muryango w'ababikira b'Abakrarise. Nataliya we aracyari i Kibeho, ni ho arangiriza ubutumwa Bikiramariya yamuhaye bwo kubabara afasha Yezu gukiza isi. Naho Mariya Klara we amahano yabaye mu Rwanda mu 1994 yaramuhitanye, baramwishe.

Umwanzuro

Nta kuntu umubyeyi Bikiramariya atagize ngo atuburire ibihe bikomeye byari bigiye kugwira igihugu cyacu, ageza n'aho arizwa n'uko atubwira ntitwumve, yatwereka ntitubone. Maze nyuma gato y'amabonekerwa, tariki ya 1 Ukwakira 1990, abicanyi b'agatsiko-Sajya batera u Rwanda baturutse muri Uganda. Kuva icyo gihe imivu y'amaraso iratemba, amarira n'imiborogo bikwira akarere k'ibiyaga bigari. Na n'ubu shitani n'agatsiko-sajya kayikorera ntibarunamura icumu. Kuri ubu, abo bibasiye kurusha abandi akaba ari abaturage ba Kongo. Birababaje, ni ibyo kwamaganwa!

Ese wowe hari icyo ukora ngo ureke kubabaza Umubyeyi Bikiramariya? Niba wari ugisinziriye, igihe kirageze ngo witandukanye n'agatsiko k'umwicanyi Kagame, ahubwo wifatanye n'abifuza gutsinsura uwo mwicanyi kabuhariwe, bityo abatuye aka karere kacu bose bahumeka amahoro.

 
Umulisa Josiane
i Kibeho
 
 
Our Lady of Kibeho 
Nyina wa Jambo - Mother of the Word

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...