Skip to main content

RWANDA: UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO ZA FPR ZISHE ABAHUTU N’ABATUTSI MURI 94.


ITEGEKONSHINGA RYAMBURA UBUTEGETSI UMUNTU RIKABUTIZA UMWAMI W'ICYUBAHIRO GUSA KUKO NAWE ARIRYO RIMUTEGEKA 

UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZISHE ABAHUTU  N'ABATUTSI MURI 94

ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N'ITERABWOBA RYABO.

UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZISHE ABAHUTU  N'ABATUTSI MULI 94. dans Politiki logo-for-radio-inyabutatu4

Ni kuri shortwave Kuwa Gatandatu, taliki ya 28/09/2013 saa 19h00-20h00 z'umugoroba, i Kigali mu Rwanda.

Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 28/09/2013 izabagezaho ikiganiro gifite ibice bibili: 

1. UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZARI ZIYOBOWE NA PAUL KAGAME ZISHE ABAHUTU N'ABATUTSI MULI 94; 

2. ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N'ITERABWOBA RYABO.

Captain Sano Theogene arerekana ukuntu abaturage bahungaga bagana ibirindiro by' ingabo za FPR batigeze batabarwa ahubwo bicirwaga imbere y'ingabo za FPR-INKOTANYI zirebera kuko niyo mabwiriza Paul Kagame yari yahaye abayobozi b'ingabo.

Captain Sano Theogene arerekana ahubwo ko impinja zabaga zarokotse ziryamye ku ntumbi za banyina ingabo za FPR-INKOTANYI zazikubitaga ku  nkuta aho kuzishyikiriza Croix rouge. Naho Munyeragwe na Mutarambirwa barerekana ko icyo baharanira ari ubwami busukuye budafite ubusembwa.

 Mutarambirwa arerekana ko abanyarwanda baruta umwami kandi ko ubwami buruta umwami;  Mutarambirwa arasobanura ko mu bwami bugendera kw'itegekonshinga, Umwami nyakuli ari iryo tegekonshinga rifite ubutegetsi bwose kuko amategeko yose ariryo akulikiza.

Niryo mwami nyakuli kuko niryo rizashyiraho ubwami, ntagatsiko na kamwe gatanga ubwami. Itegekonshinga ryambura ubutegetsi umuntu runaka rikabutiza, rikaburagiza, umwami w'icyubahiro gusa utegekwa n'iryotegekonshinga nk'abandi banyarwanda bose.

Mutarambirwa arerekana uruhare rugaragalira buli wese  igihe abiru bamwe bakoreshaga igitugu n'iterabwoba, batunvikanye n'abakoloni bategekaga u Rwanda icyo gihe, biba bimwe mubyakururiye akagaga abanyarwanda.

Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z'i Kigali. Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w' 17870 kHz muri meter band 16. Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website: www.radioinyabutatu.com

Insanganyamatsiko: 

1. UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZARI ZIYOBOWE NA PAUL KAGAME ZISHE ABAHUTU N'ABATUTSI MULI 94; 

2. ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N'ITERABWOBA RYABO.

Abatumirwa bacu ni:

Bwana Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mu Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK.

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n'andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z'umugoroba. Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n'abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w'Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y'amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z'Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave. Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: editor@radioinyabutatu.com

Skype: radioinyabutatu

Mugire Imana.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

Ibiyaga bigari bya Africa


Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...