Skip to main content

Rwanda: Abagize guverinoma bemeje ko Abahutu bagomba gusaba imbabazi Abatutsi


"Mu myanzuro 11 yafatiwe muri uwo mwiherero w abagize guverinoma yibanze ku gushyigikira no gushimangira agaciro ka gahunda ya Ndi umunyarwanda. Muri yo harimo kuba abagize Guverinoma bumva kimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'agaciro kayo. Biyemeje kugeza iyi gahunda ku bandi Banyarwanda bose kuko ntayindi nzira ihari yo kubaka igihugu, bemeye ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw'izina ry'Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by'ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw'izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n'abayikoze, ndetse n'ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye", Iréné KIMENYI, ORINFOR, 11-11-2013.

Umwiherero wa Ndi Umunyarwanda ku bagize guverinoma washojwe bemeranije gusakaza iyi gahunda ku banyarwanda
Abagize Guverinoma y'u Rwanda bemeza ko bumva kimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'agaciro kayo kandi ko biyemeje kugeza iyi gahunda ku bandi banyarwanda bose.Ibi bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w iminsi  ibiri wasojwe kuwa 6 wahuje  abagize guverinoma. 

Mu myanzuro 11 yafatiwe muri uwo mwiherero w abagize guverinoma yibanze ku gushyigikira no gushimangira agaciro ka gahunda ya Ndi umunyarwanda. Muri yo harimo kuba abagize Guverinoma bumva kimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'agaciro kayo. Biyemeje kugeza iyi gahunda ku bandi Banyarwanda bose kuko ntayindi nzira ihari yo kubaka igihugu, bemeye ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw'izina ry'Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by'ukuri ni ngombwa ko abo' Jenoside yakozwe mw'izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n'abayikoze, ndetse n'ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye.

Abagize guverinoma biyemeje kandi kubaka ubunyarwanda bityo birasaba Abanyarwanda b'ingeri zose kwisuzuma, ababa bafite ibitekerezo cyangwa imyumvire ibangamira ubumwe n'ubwiyunge bakiyemeza kwitandukanya nabyo.

Ministiri w'abakozi ba Leta n umurimo arinawe wasomye iyi myanzuro Murekezi Anastase avuga ko Abagize Guverinoma biyemeje kuba Intwarabugabo muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakagenda imbere, bakavugisha ukuri ku mateka yashegeshe ubunyarwanda n'aya Jenoside kandi bagakora amateka meza mashya.

Uyu mwiherero w'abagize guverinoma kuri gahunda yiswe Ndi Umunyarwanda uje ukurikira undi wahuje abagize inteko ishinga amategeko nabo biyemeje gusanga abaturage bakabasobanurira akamaro ka gahunda ya "Ndi Umunyarwanda. 

Iréné KIMENYI

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[Rwanda Forum] Who is Axel Muganwa Rudakubana, the butcher of Southport, UK?

   If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Since Axel Rudakubana's parents are Tutsi genocide survivors, and his father, Alphonse Rudakubana, is a nephew of Wellars Gasamagera, the Secretary General of Rwanda's ruling party - RPF, the tragedy that occurred in the UK has not been mentioned by any tabloids or news outlets in Rwanda. However, had Axel Muganwa Rudakubana been a child of a Hutu, or a child of a Tutsi opposition figure, we can all guess the type of headline that would have appeared in the tabloid controlled by Criminal Paul Kagame. But now, they remain silent on this despicable tragedy. FYI... ICYIHISHE INYUMA Y'UMUSORE W'UMUNYARWANDA WISHE ABANA BATATU MU BWONGEREZA. https://youtu.be/OuPMqdxYrvs?si=vF24-X-nZdIlDcNC ### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ###

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...