Skip to main content

Rwanda: Ibihuha ku rupfu rwa Kagame Paul bikomeje gukwizwa n'ifoto ye n'abakongomani mu nkambi ya Uganda

http://t0.gstatic.com/images?q=tbn:ANd9GcTEa_6IFhvSqoqKivpsU7spyWNxmuv3mbZ_FhPiE4IOCDD2OLbSRWJqzTgFfgNyuma yaho veritasinfo itangarije inkuru yakuye ku kinyamakuru IGIHE cyo mu Rwanda ivuga ko mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 10/01/2014  Paul Kagame yagaragaye mu gitaramo cy'indirimbo za gakondo cyabereye  kuri Hotel des Milles Collines, nyuma y'iyo nkuru twakiriye ubutumwa bw'abantu 3 batandukanye batubwira ko bari muri icyo gitaramo ariko bakaba batarabonye Paul Kagame kumasaha yavuzwe ko yari ahari (21H30-23H30).

 

Uretse abo baduhamagaye batubwira ko twatangaje impuha, abahanga mubyerekeranye n'amashusho batubwiye ko ifoto ya Paul Kagame twashyize kuri iyo nkuru bivugwa ko yafotowe n'umuntu wari uri muri icyo gitaramo akoresheje telefoni igendanwa ari incurano (montage)! Bimwe mubimenyetso baduhaye bigaragaza ko iyo foto ari incurano ni ibi bikurikira kurikira:

 

1.Akaboko karamukanya ka Paul Kagame, ikiganza kiriho n'uko intoki zirambuye bitandukanye n'ikindi gihimba cy'umubiri we kandi akaboko ko kurundi ruhande rwe ntabwo kajyanye ni umuntu uri kugenda ahubwo bigaragara ko yari yicaye.


2.Abahanga mu gufotora no gusesengura amafoto basanga uko umutwe wari uberamye n'uko amaso yarebaga (indoro) bidahuye n'akaboko ke kari kuramukanya.

 

3.Kuri iyo foto ntabwo bishoboka ko umukuru w'igihugu yajya gusezera ku bantu noneho agashyira akaboko gasezera hejuru y'umutwe w'umuntu umwicaye imbere (ufite imvi), iyo umukuru w'igihugu asezera abantu bose baba bahagaze.

 

4.Ntabwo aho iriya foto bavuga yafatiwe ari mu gitaramo cy'indirimo kuko  intebe n'ameza biriho ubusa kandi bikaba kuburyo butari ubw'igitaramo, biragaragara kandi ko Paul Kagame yaba yaratashye nyuma abantu bashize mu nzu igitaramo cyabereyemo kuko ntabantu bagaragara bari muri icyo gitaramo.

 

Abahanga muby'amafoto basanga iriya foto igizwe n'uduce twinshi bateranyije bakoramo ifoto ya Kagame. Twongeye kubashyirira ho iyo foto hasi aha yateye abantu benshi urujijo buri wese yongere yirebere niba ibivugwa ari ukuri.

 

kaga-copie-1.png

Hati aho abakongomani bari mu nkambi yaGyagwali mu gihugu cya Uganda kimwe n'abari i Kampala bakomeje kugaragaza ibyishimo by'inkuru y'igihuha y'uko Kagame Paul yitabye Imana. Kuri abo bakongomani basanga ibyo bavuga ko Paul Kagame yapfuye aribyo , bakazareka kubyemera ari uko bamwiboneye aserutse mu birori by'umunsi mukuru kumugaragaro cyangwa yitabiriye inama nayo yabaye kumugaragaro kandi bakumva yivugira!

 

Abanyarwanda bakomeje guceceka ariko bari no mu rujijo kuko kugeza ubu nta munyarwanda uraca iryera umukuru w'igihugu uretse inkuru dusoma ku gihe zitubwira ko umukuru w'igihugu ameze neza ,gusa inkuru y'uko ejo yaserutse mu gitaramo cy'indirimbo  gakondo nyarwanda ikaba itari kuvugwaho rumwe ndetse bikaba biteye impungenge z'uko hatangira gutangazwa amafoto y'amacurano ku mukuru w'igihugu mu gihe hari kuvugwa ibihuha byo kumubika kandi ari muzima!

 

Byaba byiza umukuru w'igihugu agiye ahagaragara kugira ngo izi nkuru z'ibihuha n'impaka ku nkuru zibeshyuza ibyo bihuha bihagarare!

 

 

Ubwanditsi

 


SAM 11 JAN 2014AUCUN COMMENTAIRE

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...