Skip to main content

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Mutendeli : Umwarimu akurikiranweho kwigisha amoko mu banyeshuri be

 



----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Saturday, 19 April 2014, 7:53
Subject: *DHR* Mutendeli : Umwarimu akurikiranweho kwigisha amoko mu banyeshuri be

 



James Habimana - Igihe


http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umwarimu-akurikiranweho-50513
  

Umwarimu witwa Maniraguha Theoneste wigishaga mu Murenge wa Mutendeli ku ishuri rya GS.Kibara, yatawe muri yombi na Polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo kubembera amacakubiri, aho yigishaga abanyeshuri amoko yabo, Abahutu, Abatwa n'Abatutsi.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence yabwiye IGIHE ko Maniraguha yakoze ibi muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yatangaga isomo rya politike mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, aho yanditse ku kibaho iby'amoko, akabwira abigishwa be ibiranga ayo moko, nyuma agasaba buri munyeshuri ko agomba kujya imbere akerakana ubwoko bwe.

Kirenga yavuze ko Maniraguha Theoneste yajyaga imbere y'abanyeshuri akandika amoko, Abatwa, Abatutsi n'Abahutu, akajya ahagurutsa buri munyeshuri akajya imbere agakoza urutoki ku bwoko bwe, ubyishe yaramubwira ngo aho ukoze ntabwo ari bwo bwoko bwawe.
Yagize ati "Hari abanyeshuri bajyaga imbere, umwana yakora ku bwoko bwe, akamubwira ngo aho ukoze siho, iwanyu ntuzi ko muri buriya bwoko utakozeho."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko igitangaje, uyu mwarimu yaje gukora ishyano ubwo yabwiraga aba banyeshuri ko yasanze abenshi batazi amoko yabo, akaba yarabahaye umukoro wo kujya iwabo kuko biga bataha, bakabaza ubwoko bwabo.
Aba banyeshuri ubwo batahaga, umwe yangendaga abwira undi ubwoko bwe.

Uko ikibazo cyaje kumenyekana

Kirenga yakomeje abwira IGIHE ko amakuru ya Maniraguha Theoneste yaje kumenyakana mu cyunamo, ubwo muri uyu murenge hari ibikorwa by'ibiganiro mu baturage, umwana umwe muri aba ari we waje kugaragaza iki kibazo.

Yagize ati "Umwe mu babyeyi yari afite ikiganiro yagombaga gutanga kijyanye na Ndi Umunyarwanda, ubwo yari ageze mu rugo, umwana yafashe za mpapuro yatangiragamo ikiganiro arasoma, noneho abwira nyina ngo ko mbona ko nta moko mutubwira, bitandukanye n'ibyo mwarimu ajya atwigisha."

Umubyeyi ngo yatunguwe no kumva aya magambo, abaza umwana ibyo mwarimu abigisha, umwana amubwira abigisha ubwoko bwabo.
Ibi byaje gukomeza gushimangirwa n'abana bigishwaga na Maniraguha Theoneste, bose bakaba barahise bemeza ko abigisha ubwoko bwabo, utabuzi akaba amubwira aho akomoka n'ubwoko bwe.

Ibi nibyo byatumye Maniraguha Theoneste atabwa muri yombi ,aho afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Uyu muyobozi yavuze ko abarimu bagomba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyagarura Jenoside nk'iyakorewe Abatutsi, avuga n'ubusanzwe mbere y'uko iyo Jenoside iba, habanje kujya hatangwa amasomo ayihembera mu mashuri kandi bitwara igihe kirekire bikorwa.

Abayobozi b'ibigo nabo basabwe kujya bakurikirana abarimu bayobora bakareba amasomo batanga, ndetse bakabaza n'abanyeshuri ibyo mwarimu abigisha.

Muri aka karere kandi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, havuzwe undi muntu wafashe icyapa kiriho amagambo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi arakimanura, kugeza ubu na we yamaze gutabwa muri yombi.
Répondre en mode Web




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...