Skip to main content

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Umugabo ukurikiranweho ingengabitekerezo ya jenoside yatawe muri yombi

 



----- Forwarded Message -----
From: "nzeyifreddy@yahoo.com" <nzeyifreddy@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 10 April 2014, 11:46
Subject: *DHR* Umugabo ukurikiranweho ingengabitekerezo ya jenoside yatawe muri yombi

 

Kigali : Umugabo ukurikiranweho ingengabitekerezo ya jenoside yatawe muri yombi

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umugabo-ukurikiranweho
Yanditswe kuya 10-04-2014 - Saa 07:44' na Thamimu Hakizimana


Kagubari Gilbert w'imyaka 38 utuye mu murenge wa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi ahita ajyanwa kuri Brigade ya Nyamirambo aho akurikiranweho kuvuga amagambo asesereza anagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 6 Mata nibwo uyu umugabo Kagubari Gilbert unazwi ku zina rya D'amour yasangiraga n'abandi inzoga mu kabari asanzwe yerekaniramo umupira ahitwa Café de Nyakabanda. Muri icyo gihe nibwo abaturiye ako kabari bamusabye kugabanya amajwi y'umupira werekanwaga mu ijoro rishyira icyunamo, nyamara ngo aho kubikora we yahise yivovotera abo bari kumwe muri ako kabari ababwira amagambo yafashwe na bamwe nko kudaha agaciro icyunamo.
Umwe mu bakozi bo muri ako kabari utashatse ko amazina ye agaragazwa yabwiye IGIHE ati : "Numvise Kagubari avuga ngo 'ubu bagiye gutangira bya bindi byabo byo kurira."
Undi mukozi nawe asobanura ko nyuma y'akanya gato abari muri ako kabari bahise batabaza Polisi, ariko Kagubari yari yahavuye.
Polisi imaze kuhagera yahise imuhamagara, agarutse avuye iwe, ahita atabwa muri yombi.
Nubwo uyu mugabo yatawe muri yombi, bamwe mu baturage baturanye nawe n'abamuzi ngo batunguwe n'amagambo yavuze bitewe n'uko nawe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda ruri kwibuka.
Nyabyenda Aboubakar ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Muhoza mu Kagali ka Kabuguru I unaturanye na Kagubari avuga ko yatunguwe n'ibyo yavuze.
Nyabyenda yagize ati "Kagubari yari umuntu wubahiriza gahunda zose za leta ku buryo byadutunguye, ariko byatewe n'inzoga yari yanyweye kuko yikundira agatama."
"Ni n'umucikacumu kubera ko nawe yahigwaga, mukuru we witwaga Eugene ndetse na nyina bishwe n'interahamwe !"
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Mwiseneza Urbain, ari nayo yataye muri yombi Kagubari Gilbert, avuga ko ugaragayeho icyaha cyo gupfobya jenoside cyangwa icy'ingengabitekerezo ahanwa n'ingingo ya 135 yo mu gitabo cy'amategeko ahana mu Rwanda.
SSP Mwiseneza yagize ati "Uwagaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside, avuga amagambo apfobya ahanwa n'ingingo ya 135 iri mu gitaba cy'amategeko ahana y'u Rwanda rivuga ko ahanishwa igihano kiva ku mwaka itanu kugeza ku icyenda."
Mu gihe Polisi ikiri gukora iperereza ku kuri kw'ibyavuzwe na Kagubari Gilbert ngo ashyikirizwe ubutabera, SSP Mwiseneza yatanze ubutumwa ku baturage abasaba kwirinda kuvuga amagambo asesereza apfobya cyangwa ahakana jenoside kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda.
Kagubari yari asanzwe yerekanira umupira mu kabari kitwa Café de Nyakabanda
Nyabyenda ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Muhoza ari nawo Kagubari atuyemo
Répondre en mode Web




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...