Skip to main content

[RwandaLibre] Rwanda: Abatekamutwe bakoze inyandiko mpimbano ngo bigarurire ishyaka FDU-Inkingi

 


Abatekamutwe bakoze inyandiko mpimbano ngo bigarurire ishyaka FDU-Inkingi

fake signature by Jean Baptiste Mberabahizi

Nyuma y'itohoza Inyenyerinews yakoze kw'ibaruwa yitiriwe Victoire Ingabire, ubwanditsi bwacu burerekana ukuntu abanyabinyoma bamwe muri FDU Inkingi biyemeje gukoresha uburyo bwose ngo bigarurire imyanya muri iryo shyaka.

Byaragaragaye ko mu Ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire Umuhoza hari ibice bibiri bihanganye kandi byiyitirira ko biri kw'isonga ry'ishyaka. Ubu noneho hari abahisemo gukoresha uburyo bwo guhimba inyandiko bitirira Madame Victoire Ingabire bakemeza ko yabahaye inshingano z'imyanya barwanirira.

Jean Baptiste Mberabahizi watanze inyandiko mpimbano

Mberabahizi wahimbye inyandiko

Iyo nyandiko mpimbanoyashyizwe kuri imwe muri site za internet z'ishyaka FDU, iherekejeitangazo ryanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi, uwiyita umunyamabanga n'umuvugizi w'ishyaka FDU tariki ya 11/04/2014. Muri iyo nyandiko yasohotse mu gifaransa Jean Baptiste Mberabahizi yatinyutse kuvuga ko Victoire Ingabire yashimangiye ko uwitwa Ndahayo Eugene ariwe ashyigikiye kuyobora ishyaka FDU.

Inyenyerinews ikimara kubona iyo baruwa yahise itangazwa n'uko umukono (handwriting) na sinyatire (signature) bitandukanye n'ibya Victoire Ingabire dusanzwe tuzi. Inyenyerinews yatangajwe kandi cyane n'ubuhanga bwakoreshejwe kugirango umukono wa Madame Victoire Ingabire Umuhoza wiganwe n'abanditse iriya baruwa mpimbano.

Mugukora itohoza Inyenyerinews irifashisha andi mabaruwa yanditswe na Victoire Ingabire Umuhoza kugirano ikore isuzuma bita "Handwriting Analysis" mu rurimi rw'icyongereza. Imwe mu mabaruwa twakoresheje harimo ibaruwa Victoire Ingabire yandikiye Paul Kagame tariki ya 06/11/2011.

Imyanzuro y'itohoza

1. Numero z'impapuro (Pagination)

Jean Baptiste Mberabahizi - wrong pagination of fake letter

Hakoreshejwe numero z'impapuro zitajyanye

Kuri buri rupapuro rw'iriya baruwa mpimbano hejuru mu nguni y'iburyo hari umubare wa page. Urupapuro rwa mbere rwanditse ho 1/3, urwa kabiri handitse ho 1/2, urwa gatatu handitse ho 1/3. Ibyo birerekana ko buri rupapuro rwanditswe mu bihe bitandukanye kandi ahantu hatandukanye.

2. Signature

Urebeye kugishushanyo kibanziriza iyi nkuru, urasanga ko hashyizwemo amanyanga menshi, ariko abamubeshyera basa n'abananiwe kwigana sinyatire ya Victoire Ingabire bakayihimba uko bashoboye ariko bya giswa kuko uhita ubona aho zitandukaniye. Abazobereye mu kwiga inyandiko (Graphologists) bemeza ko bisazwe ko signature y'umuntu ihinduka nyuma y'iminsi myinshi ariko uburyo atangira n'uko arangiza bidahinduka.

3. Umukono

Jean Baptiste Mberabahizi faking - letter T

Uburyo Victoire Ingabire yandika inyuguti ya "t" ntibabyiganye neza

Bigaragara ko hakoreshejwe ubuhanga n'amanyanga byinshi kugirango iriya nyandiko ise nk'aho yanditswe na Victoire Ingabire Umuhoza. Biragaragara cyane ko byabatwaye igihe kirekire kugirango bigane umukono we. Urugero twatanga ni uko bize uburyo Victoire yandika inyuguti zo mucyapa. Ariko witegereje usanga hari inyuguti nyinshi batashoboye kwigana. Urugero twatanga ni inyuguti ya "t" nk'uko bigaragara ku gishushanyo.

4. Inyandiko y'imibare

Iriya nyandiko mpimbano handitse ko yashyizwe ho umukono tariki ya 04/04/2014. Uburyo iriya mibare yanditswe butandukanye n'uburyo Victoire yandika imibare cyane cyane amatariki. Witegereje ubona ko umubare rimwe (1) n'umubare (2) ari iby'abantu batandukanye.

Itariki ntiyanditse nk'uko Victoire yandika

Itariki ntiyanditse nk'uko Victoire yandika

"Ni ihambiranya"

Ishyaka rya FDU rikimara kubona iriya nyandiko ryahise riyinyomoza rigira riti: "Hakoreshejwe ihambiranya ry'uduce tw'amabaruwa nyanyo ya Madame Ingabire asanzwe azwi. Nk'ibyanditse ku gika cya kabiri byakuwe ku butumwa bwa Victoire ku munsi w'ubunani bwanditswe ku itariki ya 20/12/2013″.

Aha buri muntu wese yakwibaza imitekerereze n'imigambi y'abo biyita abayobozi b'ishyaka ryabo ituma bakoresha buriya buryo bw'ikinyoma kugirango bishyire mu myanya. Umuntu yakwibaza kandi agatangazwa n'uko abo bantu batinyuka gukoresha amazina y'imfungwa Victoire Ingabire Umuhoza bakayatangaza n'inyandiko z'impimbano.

 Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...