Skip to main content

Rwanda: Gereza ya Muhanga nireke kwicisha urubozo Mutuyimana Anselme


Rwanda: Gereza ya Muhanga nireke kwicisha urubozo Mutuyimana Anselme

KAMENA 25, 2014  
Kigali, kuwa 20 Kamena 2014
Bwana Anselme Mutuyimana ni umurwanashyaka wa FDU-Inkingi ukomoka i Rutsiro mu ntara y'Iburengerazuba. Ku itariki ya 15/09/2012 nibwo yatawe muri yombi n'ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bumuziza ngo kuba yarahuye na Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi, ubu nawe uri mu munyururu.
N'ubwo ibyo ubutegetsi bwavugaga ko bubakurikiranyeho bitagize icyaha ku gihugu cyaba cyubaha uburenganzira bw'umuturage bwo kuba yakwihitiramo umutwe wa politiki abarizwamo, siko ubutegetsi bw'igitugu bwo mu Rwanda bushishikajwe no kunigana ijambo uwo ariwe wese utavuga rumwe nabwo bwabigenje. Anselme Mutuyimana byaje kumuviramo gukatirwa igihano cy'amaherere cy'imyaka itandatu (6) tariki ya 13/01/2014 ubu akaba yarakijuririye uretse ko urukiko rw'ikirenga rwinumiye kugeza uyu munsi rukaba rutaramumenyesha igihe azaburanira.
Hagati aho, Anselme Mutuyimana usanzwe afite uburwayi bukomeye bumusaba kubonana na muganga kenshi, ubu ntagifite uburenganzira bwo kwivuza. Ingorane ze zatangiye nyuma y'aho ahuriye n'intumwa za ONU zaje mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 2014 kureba uko uburenganzira bwo kwishyira ukizana bwifashe. Nk'umuntu wazize kuba yarahuye n'abandi nta kindi cyaha, birumvikana ko izo ntumwa zari zikeneye kumva icyo avuga. Kuva icyo gihe rendez-vous yari afitanye na muganga gereza ya Muhanga yarazitambamiye imwima uruhushya rwo kujya kwivuza ku buryo yanayandikiye amabaruwa menshi ayisaba kwemererwa kujya kwivuza ariko ntiyigera asubizwa, ubu akaba ababaye cyane kandi adasiba kwibutsa ubuyobozi bwa gereza ubwo bubabare bwe!
Ishyaka FDU-Inkingi riratabariza uyu murwanashaka waryo risaba ko atavutswa uburenganzira bwe bwo kwivuza. Gukatirwa n'ubucamanza, kabone n'iyo byaba bifite ishingiro, ntibyemerera ubutegetsi gufata umuntu bunyamanswa.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...