Skip to main content

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] RNC guteranyaho FDLR ni nka 0+0 – Brig. Gen. Nzabamwita

 

"One criminal Plus One criminal ubona iki? ( Umunyabyaha umwe wongeyeho undi munyabyaha bibyara iki )?;……. Nothing,..(Brig. Gen.)"

Aho iki gisubizo cy'iki giteranyo nticyavumbuwe na ba banyeshuli bo muli za American universities nka za Harvard bakunze kuza kwigira ubwenge mu Rwanda?
None natwe abanyarwanda Brig. Gen. wacu adushunishije ku gisubizo bavumbuye, murashaka ikindi ki? Turanyuzwe kabisa, tugiye kwilyamira twisinzilireeee... 


From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Tue, 24 Jun 2014 08:51:45 +0100
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] RNC guteranyaho FDLR ni nka 0+0 – Brig. Gen. Nzabamwita

 

Imibare mike iranze mu rwagasabo! byose biterwa na domaine de definition?!


Le Mardi 24 juin 2014 6h33, "Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 

RNC guteranyaho FDLR ni nka 0+0 – Brig. Gen. Nzabamwita

20/06/2014 • By CHIEF EDITOR
Aganira n'Umunyamakuru wa Radiyo KFM ikorera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena; umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko ukwishyira hamwe kw'ishayaka RNC n'umutwe wa FDLR ari nka zero kongeraho indi zero bityo bidakwiye kugira impungenge n'imwe bigira uwo bitera.
Brig Gen Nzabamwita, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda
Brig Gen Nzabamwita, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda
U Rwanda n'Abanyarwanada muri rusange bari kwitegura kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro yawo ya 20 uzaba kuwa 04 Nyakanga ubwo hazaba hanasozwa iminsi 100 yahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro cyari kigamije kugira ibyo asobanurira Abanyarwanda ku myiteguro yo kwizihiza uyu munsi wo kwibohora, umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda yatangaje ko nta muntu n'umwe ukwiye guterwa impungenge no kwishyira hamwe kw'Ishyaka RNC n'Umutwe wa  FDLR byose birwanya Leta y'u Rwanda kuko we abifata nko guteranya zero ebyili.
Umunyamakuru yari amubajije niba igisirikare cy'u Rwanda kidatewe impungenge no kumenerwa amabanga bitewe no kuba hari abo muri RNC bahoze bari mu ngabo z'u Rwanda.
Asubiza iki kibazo yagize ati "nta banga Igisirikare cy'u Rwanda tugira, ubu se naje aha ntaje kuvuga iby'Igisirikare cyacu?, Inshingano z'Ingabo z'u Rwanda ni ukurinda umutekano w'Abanyarwanda n'abandi mu gihe bibaye ngombwa, kandi ndumva ibi nta banga na rito ririmo".
Abajijwe niba nta mpungenge ku bufatanye bw'iri shyaka ririmo abahoze mu ngabo z'u Rwanda ( RNC) n'umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Yasubije nawe amubaza; agira ati " zero uteranyijeho zero uvanamo iki?"
Umunyamakuru yamusubije ko bibyara zero ariko yongera kumubaza agira ati "naho RNC kongeraho FDRL bibyara iki?"
Yamusubije agira ati " One criminal Plus One criminal ubona iki? ( Umunyabyaha umwe wongeyeho undi munyabyaha bibyara iki )?;……. Nothing,( nta na kimwe),ntawe ukwiye guterwa impungenge cyangwa ubwoba na baringa, Abanyarwanda baryame basinzire nta kintu na kimwe gihari kizabahungabanyiriza ubusugire n'umutekano wabo kandi Ingabo z'u Rwanda natwe turi maso".
Yaboneyeho n'umwanya wo gusaba abanyarwanda kujya bashishoza bakareba kure bakirinda guterwa impungenge n'ibyo bumva mbere yo kwisesengurira bo ubwabo.
Asaba abanyarwanda gukomeza guharanira iterambere ry'igihugu nabo ubwabo.
Photo/M Niyonkuru/UMUSEKE
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...