Skip to main content

Ni ibihe bintu byiza byaranze u Rwanda mu byumeru bibiri bishize ?

Ni ibihe bintu byiza byaranze u Rwanda mu byumeru bibiri bishize ?

1.Kagame  yavuze ibidasnazwe ku rupfu

Kagame yemeye ko nawe ashobora gupfa mu gihe amaze imyaka irenga 30 yica abanyarwanda. Ati n'abafite imyaka 100, iyo myaka izageraho irangire. Njye ntabwo nashoboraga kumva ko  yatekereza ibyo. Cyakora nubwo n'ufite imyaka 100 azapfa, singombwa kwica abantu ntubareke ngo bamare imyaka yabo bagenewe( yaba 100 cyangwa  mike). Kagame si we  Mana, nareke abantu bamare imyaka yabo maze indwara, ubusaza, impanuka n'ibindi abari byo bihagarika imyaka bagombye kumara. Kagame nta burenganzi afite bwo gucamo kabiri imyaka umuntu yagombye kumara, yaba mike yaba myinshi.

2. Kagame arabwira Padiri ati: "'Urucira mukaso rugatwara nyoko"

Iyi ni imvugo mbi idakwiye kuvugwa n'umukuru w'igihugu. Nkuko mu Rwanda hari amazina mabi hari n'imigani mibi byose byagombye gucika mu  mucyo w'u Rwanda. Hari  abanyarwanda batangiye kurandura imvugo mbi mu migani no mu kwita amazina. Turabashimira ni babikomeze.  Uyu mugani Kagame abwira Padiri, Kagame nawe wamugezeho kuko Kagame yishe abantu benshi  harimo na Perezida Habyariman ariko  hashize gito nyina wa Kagame yarapfuye. Kagame aca uyu mugani  yaribagiwe ko nawe ku byo uvuga byamugezeho. Ikindi si ubwa mbere abategetsi bifurizwa gupfa kubera ibyo bakoze. Kagame ahubwo yari akwiye kwicara akibaza ati kuko abantu benshi bifuza ko mpfa?

3. igishushanyombonera gishya cy'umujyi wa Kigali

Ni byiza ko igishushanyombonera gishya gishya cy'umujyi wa Kigali  noneho abagiteguye bumvise ko n'umukene ashobora kuba mu mugi mu bukene bwe  cyangwa se mu buryo bukiriritse. Utwara imodoka, ukubura, umuzamu n'abandi  bakozi bakora imirimo ifasha indi milimo nabo nibabone aho baba kandi hareshya n'ubushobozi bafite.

Abantu bose ntibashobora gucuruza no gutura mu magorofa.N'i Paris, London, New York naho hari uduce tw'iyo mijyi turimo inzu ziciriritse zibamo abakene bakora  utuzi duto, bacuruza cyangwa se batunzwe na  Leta. Gusenyera umuturage rero ngo amagorofa yubakwe si byo . Imbibi z'umujyi zishobora kwiyongera maze abafite amafranga bashaka kubaka inzu zigezweho bakubaka ahandi bitabaye ngombwa kwimura abaturage.  Nibareke abaturage ba Kigali bubake amazu bashoboye nkuko byari bimeze nka mbere. Mu Rwanda no muri Afrika inzu ya rukarakara yubatse neza ishobora guturwamo kurenza imyaka ijana. Si kimwe no mu Burayi hari imiyaga n'ubukonje ho bakenera inzu zubatswe n'amatafari ahiye.  Ikindi kandi turebye muri Afrika y'amajyaruguru uhasanga ubukungu butunze abaturage benshi baba ahantu haciriritse aho twe twita akajagari.  Akajagari gashobora gufashwa mu gutura neza hubakwa amazu ya rukarakara  no kubona ibyangombwa nk'amazi, ubuvuzi n'amashanyarazi kugira ngo ubucuruzi buhakorera butere imbere. Singombwa kuhasenya ngo hubakwe amagorofa.

4. Kurasa abaturage bizahagarare.

Ni byiza ko Leta  yahagurikiye kwita ku kibazo cyo kurasa abaturage ngo batorotse muri prison,  birutse, cyangwa se bashatse kurwanya Police. Ese uwo mupolice udashobora kurwana, kwiruka ngo afate uwo muntu, uwo ni umupolisi ki? Ujoresha imbunda gusa. Ese kuki atarasa ukuguru? Ese kuki aba ari wenyine akaba agomba kwirwanaho arasa gusa? Kuki arasa  ahantu  umuntu warashwe ahita apfa. Ese  iyo police iyobewe ko iyo irashe umuntu agapfa, bizagorana kugira ngo uzamenye impamvu zatumye akora ibyo  byatumye umurasa? Niba adashobora kuvuga kubera ko yapfuye, iperereza uzarikora gute maze ngo ufate imyanzuro yo kurwanya ibyaha uwo warashe yakoze, ngo umenye uburyo yatorotse prison, yakoze icyaha, yibye, uburyo acuruza magendu, impanvu atakumviye ahubwo agahitamo kurwana cyangwa se kwiruka?

 

 


Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[Rwanda Forum] Who is Axel Muganwa Rudakubana, the butcher of Southport, UK?

   If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Since Axel Rudakubana's parents are Tutsi genocide survivors, and his father, Alphonse Rudakubana, is a nephew of Wellars Gasamagera, the Secretary General of Rwanda's ruling party - RPF, the tragedy that occurred in the UK has not been mentioned by any tabloids or news outlets in Rwanda. However, had Axel Muganwa Rudakubana been a child of a Hutu, or a child of a Tutsi opposition figure, we can all guess the type of headline that would have appeared in the tabloid controlled by Criminal Paul Kagame. But now, they remain silent on this despicable tragedy. FYI... ICYIHISHE INYUMA Y'UMUSORE W'UMUNYARWANDA WISHE ABANA BATATU MU BWONGEREZA. https://youtu.be/OuPMqdxYrvs?si=vF24-X-nZdIlDcNC ### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ###

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...