Skip to main content

Re: [Rwanda Forum] Imitungo y’umunyemari Mironko iratangira gutezwa cyamunara – Indatwa

Zimushubije kw'Isuka uretse ko ashaje adashobora gufata umuhini ngo yuse ikivi!
Niyumve! Yajaga he ngo yirukiye Inyenzi atazi ko zitari ABantou? Yarshaga se Kabuga gukira cyangwa gukunda u Rwanda n'Urukiga rwabo bombi? Naba na Kabuga ashaje atandavuriye ye mu Nyenzi kandi akiri umugabo utaritesheje agaciro!

Le dimanche 8 septembre 2024 à 16:40:23 UTC+2, 'Nzi Nink' via Rwanda Forum <rwandaforum@googlegroups.com> a écrit :



Imitungo y'umunyemari Mironko iratangira gutezwa cyamunara – Indatwa
Imitungo y'umunyemari Mironko iratangira gutezwa cyamunara – Indatwa
https://www.indatwa.org/2024/09/06/imitungo-yumunyemari-mironko-iratangira-gutezwa-cyamunara/

Imitungo y'umunyemari Mironko iratangira gutezwa cyamunara

19 hours ago

Mu itangazo rihamagarira abantu bifuza kugura imitungo biceye mu buryo bwa cyamunara ikinyamakuru Indatwa gifitiye kopi rigaragaza ko imwe mu mitungo y'umunyemera Mironko  Francois Xavier izatangira gutezwa cyamunara kuva tariki 22/09/2024.

Imwe mu mitungo y'umunyemari Mironko iratangira gutezwa cyamunara

Iri tangazo rigira riti "Mu rwego rwo kurangiza urubanza RS/INJUST/RCOM 00001/2019/SC rwaciwe n'urukiko rw'ikirenge kuwa 12/07/2024 SIRWA Ltd yatsindiwemo kwishyura Bagaragaza Thaddee mwene Mahuku na Mwerekande, utuye Rue Lolanden 14/53  Revenu amafaranga 193.507.160 Frw, abazungura  ba  Bihira  Juvénal 387.014.321 abazungura ba Iyamuremye Pierre 205.601.358 hiyongereyeho igihembo cy'umuhesha w'inkiko kingana na 5 %.

Umuhesha w'inkiko w'umwuga Maitre Niyonshuti Iddi Ibrahim , aramenyesha abantu bose ko azagurisha mu cyamunara imitungo itimukanwa yanditse kuri societe industrielle du Rwanda  SIRWA LTD"

Iyo mitungo izatezwa cyamunara ikaba igizwe n'amazu arimo n'amasambu y'umunyemari Mironko Francois Xavier ahererye mu mujyi wa Kigali.

Imwe muri izi nzu ikaba iri mu kibanza UPI 1/03/06/03/213 Iherereye mu mudugudu wa Gasave akagari ka Kicukiro umurenge wa Kicukiro akarere ka Kicukiro umujyi wa Kigali ifite ubuso bungana na 14.829 Metero kare n'agaciro kangana 805.224.000 Frw

Indi nzu ikaba ari nayo yaratuyemo mi bihe byashize ikaba iri mu kibanza gifite UPI 1/01/09/03/860 iherereye mu mudugudu w'Ishema akagari ka Kiyovu , umurenge wa Nyarugenge , akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali , ifite ubuso bungana na 1439 metro kare agaciro ka  200.669.400 Frw

Undi mutungo uzatezwa cyamunara kikaba ari Ikibanza gifite UPI 1/01/09/03/1068 giherereye mu mudugudu w'Inyarurembo akagari ka Kiyovu , umurenge wa Nyarugenge  akarere ka ka Nyarugenge umujyi wa Kigali gifite ubuso bungana na 2.603 Metero kare n'agaciro ka 403.465.000 Frw

Mu itangazo ry'umuhesha w'inkiko w'umwuga , rikomeza ritangaza ko Ipiganwa rizakorerwa k'urubuga www.cyamunara.gov.rw    rikazatangira kuwa 15/09/2024 saa yine za mugitondo 10h00 AM, Maze kuwa 22/09/2024 Saa yine za mugitondo ikoranabuhanga ritangaze ibiciro byatanzwe ku nshuro ya mbere.

Nihatagira uwegukana umutungo ugurishwa , cyamunara izakomeza ku nshuro ya kabiri maze ipiganwa ritangire kuwa 24/0/2024 saa yine za mugitondo 10h00, maze kuwa 1/10/2024 saa yine za mugitondo ikoranabuhanga ritangaze ibiciro byatanzwe ku nshuro ya 2.

Nihatagira uwegukana umutungo ugurishwa , cyamunara izakomeza kunshuro ya gatatu ari nayo yanyuma maze ipiganwa ritangire kuwa 03/10/2024 saa yine za  mugitondo maze kuwa 10/10/2024 saa yine za mugitondo ikoranabuhanga ritangaze ibiciro byatanzwe ku nshuro ku nshuro zose ndetse no kuri iyi nshuro, imitungo igurishwa yegukanwe n'uzaba yatanze igiciro kinini.

Uwifuza gupiganwa muri cyamunara , agomba kubanza kwishyura ingwate  y'ipiganwa ingana na 5% y'agaciro k'umutungo yifuza gupiganira ashyira kuri konti yanditse kuri MINIJUST AUCTION FUNDS hakurikijwe amabwiriza ari kurubuga www.cyamunara.gov.rw

Gusura imitungo igurishwa bikorwa buri munsi saa tanu za mugitondo 11h00, uzatsindira umutungo ugurishwa mu cyamunara azishyura kuri konti No 00040-0068112928 iri muri Banki ya Kigali ( BK) yanditse kuri Niyonhsuti Iddi Ibrahim.NB.

Umuhesha w'inkiko w'umwuga Me Niyonshuti Iddi Ibrahim akaba yarasabye SIRWA Sarl mi izina ry'umuyobozi  wayo  Mironko Francois Xavier, Bagaragaza Thaddee, abazungura ba Bihira Juvenal n'abazungura ba Iyamuremye Pierre Claver , ko bagomba kumushyikiriza  imyirondoro yabo yuzuye harimo na email bakoresha muri IECMS kugira ngo   bahuzwe n'uburyo bw'ikoranabuhanga mu irangizwa ry'urubanza rurangizwa, nibatabikora bazaba bivukije k'ubushake uburenganzira bwabo bwo guhuzwa bityo bakaba batagomba kuzabyitwaza ku mpamvu iyo ariyo yose , abifuza ibindi bisobanuro baterefona kuri Tel : 0788306051.

Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.org

0788876904


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/0E22D700-21C9-4EF3-B863-0F739197B7C6%40yahoo.com.

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[Rwanda Forum] Who is Axel Muganwa Rudakubana, the butcher of Southport, UK?

   If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Since Axel Rudakubana's parents are Tutsi genocide survivors, and his father, Alphonse Rudakubana, is a nephew of Wellars Gasamagera, the Secretary General of Rwanda's ruling party - RPF, the tragedy that occurred in the UK has not been mentioned by any tabloids or news outlets in Rwanda. However, had Axel Muganwa Rudakubana been a child of a Hutu, or a child of a Tutsi opposition figure, we can all guess the type of headline that would have appeared in the tabloid controlled by Criminal Paul Kagame. But now, they remain silent on this despicable tragedy. FYI... ICYIHISHE INYUMA Y'UMUSORE W'UMUNYARWANDA WISHE ABANA BATATU MU BWONGEREZA. https://youtu.be/OuPMqdxYrvs?si=vF24-X-nZdIlDcNC ### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ###

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...