Skip to main content

Rwanda: Abaturage bo mu karere ka Kayonza baratabaza kubera ko ubutegetsi bubarandurira imyaka bukanabatemera insina bwitwaje amaterasi


Abaturage bo mu karere ka Kayonza baratabaza kubera ko ubutegetsi bubarandurira imyaka bukanabatemera insina bwitwaje amaterasi

mars 6th, 2013 by rwanda-in-liberation
gutema-intoki.jpg
Hashize hafi ibyumweru bibiri abayobozi b'umurenge wa Kabare, akarere ka Kayonza mu ntara y'Uburasirazuba batangije icukurwa ry'amaterasi muri uwo murenge uturiya parike y'Akagera aho mu tugari  twa Gitare na Rubumba abayobozi ku nzego z'umurenge n'utugari bafatanyije n'ab'akarere batangije icukurwa ry'amaterasi maze si ukurandura imyaka bavayo ndetse n'intoki barazitema karahava ngo ntacyo abaturage bagomba kuvuga kuko ngo ni gahunda za leta.
Ubwo twamaraga kumenya iki kibazo twanyarukiye muri uwo murenge ariko tugera mu kagali ka Gitare mu mudugudu wa Gahonza taliki 3 Werurwe 2013 maze tuhasanga abantu benshi bamwe bapimaga abandi barandura amasaka ndetse abandi bacukura. Twabajije niba abarandurirwa imyaka bakanatemerwa intoki hari icyo bahabwa cyasimbura iyo myaka badusubiza ko ngo ntacyo babona kuko bababwiye ko ari gahunda za leta. Umuntu akaba yakwibaza iyo leta irandura imyaka abaturage bihingiye ngo ibatunge ndetse rimwe na rimwe bakaba baranayitanzeho amafaranga bikamuyobera.
Abaturage ariko banatubwiye ko ngo hari umukecuru utuye aho mu kagari ka Gitare ngo wanze ko bamurandurira amasaka ngo banamutemere urutoki dore ko twanabonye ko afite insina nyinshi binagaragara ko azikuramo umusaruro ufatika. Uwo mukecuru tutabashije kumenya amazina kuko abaturage batashatse kuyadutangariza ngo abacukura amaterasi bateye imambo mu mirima y'amasaka n'urutoki bashaka aho banyuza amaterasi maze abasaba kumuvira mu myaka ndetse ngo anabwira umuyobozi w'umurenge ko adashobora kwemera ko bamwangiriza imyaka ngo yayitanzeho amafaranga menshi. Yanongeyeho ngo keretse niba leta yabo ibikora ku ngufu ariko umuyobozi w'umurenge wa Kabare ngo asubiza ko badakoresha ingufu.
Ikibazo ngo cyarakomeye ku buryo abaturage bandi nabo ngo bavuze ko nabo batemera ko babarandurira imyaka maze umuyobozi w'umurenge ngo yegera uwo mukecuru amubwira ko niba yaratanze ibihumbi 200 ngo bayamuha ariko akemera ko barandura amasaka ye bakanatema urutoki ariko umukecuru ngo arabihakana. Ubwo ibintu bitangiye gukomera minisiteri y'ubuhinzi yamenye ikibazo maze yoherezayo intumwa taliki 4 Werurwe 2013 zijya kubwira abaturage ko ngo gahunda zizakorwa hatangijwe imyaka yabo.
Ku italiki 5 Werurwe 2013 ubwo twageragezaga kureba niba ibyavuzwe n'intumwa za minisiteri byaba byubahirijwe maze dusanga gucukura byakomeje ariko bitarimo imbaraga nk'izisanzwe bikaba bigaragara ko leta yaba igeze mu ihurizo ryo gushakisha inzira yanyuramo ngo irandure iyo myaka inateme intoki ku buryo byumvikana ko iki kibazo gishobora kuzabyara impaka nyinshi cyangwa kigasubikirwamo hagati n'ubwo ubu imwe mu mirima ubutaka babuteye hejuru bashakisha aho bazanyuza ayo materasi mu by'ukuri binagaragara ko uwo musozi acukurwaho atariwo akeneweho cyane kuko n'ubundi usanzwe uciye bugufi ku buryo umuntu yanahubaka ikibuga cy'umupira atagombye kwigizayo ubutaka bunini.
Turakomeza gukurikiranira hafi iby'iki kibazo tukazabagezaho uko ibintu byifashe ariko biragaragara ko leta ifite gahunda ndende yo gukenesha abaturage no kubateza inzara ibarandurira imyaka inabatemera intozi.
abaturage-bari-mu-gikorwa-cyo-kurandura-amasaka.jpg
Muvunyi G.
Kayonza/Uburasirazuba 

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...