Skip to main content

Uburyo ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya iherutse gushimuta ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR imukuye muri Tanzaniya


Uburyo ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya iherutse gushimuta ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR imukuye muri Tanzaniya

A

Agatsiko kari kayobowe n'umwicanyi Lt Col Tinka niko kaherutse gushimuta Gen Stanislas Bigaruka kamukuye mu rugo rwe ruri ahitwa i Kigoma muri Tanzania

makuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko ba maneko ba Kagame baherutse gushimuta Gen Stanislas Bigaruka, akaba ari we wari uyoboye ibikorwa bya gisirikare muri FDLR, akanungiriza umuyobozi wayo, ari we General Sylvestre Mudacumura.

Iki gikorwa cyo gushimuta Gen Stanislas Bigaruka cyakozwe n'umwicanyi ruharwa, Lt Col Tinka, akaba ari we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya (Military attaché). Agatsiko kari kayobowe n'uyu mwicanyi Tinka kamukuye hafi yo mu rugo rwe ruri ahitwa i Kigoma muri Tanzaniya, dore ko ari yo yari yarahungiye nyuma ya jenoside yo muri 94, ari na ho yari atuye n'abana be.

Iki gikorwa cyo gushimuta Gen Bigarura Stanislas cyabaye ubwo yavaga i Kigoma gusura abana be, agana ahitwa Mweso muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ari naho yagombaga kuva agana muri Zambiya, aho yagombaga gusura zimwe mu mpunzi z'abanyarwanda zahahungiye.

Agatsiko kayobowe n'umwicanyi Lt Col Tinka, kabifashijwemo na bamwe mu bashinzwe umutekano muri Tanzaniya, bahise bashimuta Gen Bigaruka, bamushyikiriza urwego rw'ubutasi rwa gisirikare "DMI" ruzwiho ibikorwa by'iyica rubozo, abarugize bakaba ari nabo bakomeje kumwica urw'agashinyaguro muri iki gihe, ku buryo ashobora no kwicwa mu minsi ya vuba inzego z'umutekano za Kagame nizimara kumukuramo amakuru zimukeneyeho.

Igitangaje muri ibi byose ni ukuba igihugu nka Tanzaniya, cyubashywe mu karere nk'igihugu kigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, cyemeye gufasha no korohereza umwicanyi ruharwa Lt Col Tinka Faustin gushimuta Gen Bigaruka Stanislas nk'umuntu uzwi ko yari ayoboye umutwe witwaye gisirikare "FDLR", uhanganye n'ubutegetsi bwa Kagame kandi na none bizwi neza ko igihugu yashyikirijwe kitubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kandi na none bizwi neza ko kitagira ubutabera, ahubwo ko kihutira kwica kurusha gutanga ubu butabera.

Abantu bose twavuganye bakaba bahuriza ku kintu kimwe ko "nubwo ibikorwa by'umutwe wa FDLR, Gen Bigaruka Stanislas yari ayoboye, na wo utari shyashya kubera ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bw'ikiremwa muntu muri Kongo, ariko na none Tanzaniya ikaba yaragaciye kubona yemera kwica amategeko mpuzamahanga agenga impunzi, igafata umuntu wayihungiyeho aho kugirango imuburanishe cyangwa nimba inkiko zayo zitabifitiye ububasha nibura imushyikirize inkiko mpuzamahanga, aho kugirango yorohereze umwicanyi Col Tinka hamwe na bagenzi be kumushimuta bamusubiza mu Rwanda kandi inzego z'umutekano za Tanzania zizi neza ko na maneko za Kagame zishimishwa no kumena amaraso kurusha gutanga ubutabera.

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Apr 7 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyeUmutekano. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...