Skip to main content

Perezida Kagame yagejeje ku rubyiruko rw’u Rwanda ubuhanuzi rutwitsi


Perezida Kagame yagejeje ku rubyiruko rw'u Rwanda ubuhanuzi rutwitsi


Perezida Kagame asigaye atanga ijambo ryuzuyemo ubuhanuzi bw'ibyago

Amakuru dukura mu murwa mukuru w'uRwanda ,Kigali yemeza ko mu mihango yari yahurije kuri stade amahoro abayobozi bamwe bo mu Rwanda n'urubyiruko rubarizwa mu turere dutandukanye, iyi mihango ikaba yari yarateguwe na minisiteri y'urubyiruko na minisiteri y'uburezi hamwe na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu , perezida Kagame, wari umushyitsi mukuru, wari unategerejweho kugeza ku bari aho ijambo rya mukuru riha urubyiruko ubwenge ahubwo yahisemo gufata ijambo ryuzuyemo ubuhanuzi bw'ibyago n'akaga urubyiruko rugomba kwitegura.

Perezida Kagame ryaranzwe no gutera ubwoba ubwo yatunguraga abari aho asaba urubyiruko rw'u Rwanda kumujya inyuma kubera ibibazo ngo byugarije u Rwanda muri iki gihe, ko niba bitagenze bityo igihugu ngo gishobora kubashanyukana

Perezida Kagame yibukije urubyiruko rw'u Rwanda ibyago igihugu cyanyuzemo ubwo abaturanyi n'ababyeyi bicanaga ubwabo. Abashoboye gusesengura neza ijambo rya Kagame bakaba bemeza ko yashakaga gutanga ubutumwa ku banenga ubutegetsi bwe bo rubyiruko ubwo yabanengagako babujije igihugu amahwemo bakaba banabujije kugereza ku byiza , ko uwo ari we wese uzatinyuka kumurwanya, azamugira nk'uko abamubanjirije byabagendekeye ubwo bibasiraga imiryango y'abatutsi bazira ko bari ibyitso bya FPR mu gihe yateraga u Rwanda, irwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Perezida Habyarimana.

Muri iryo jambo, Perezida Kagame yanaburiye urubyiruko ruri hanze y'u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gusenya igihugu cyarwo, ko rugomba kwirengera ibyo ruvuga n'ibyo rukora. Abasesengurira hafi ibyo Kagame yashaka kubwira uru rubyiruko, ni uko ngo rutagomba kwivanga mu bibazo bitarureba, ibibazo bijyanye n'uburenganzira bwe busesuye bwo gusahura umutungo kamere wa Kongo-Kinshasa.

Na none abasesengurira hafi ijambo rya Kagame yagejeje ku rubyiruko rwari ruteraniye kuri stade Amahoro, ni uko yarusabaga kumujya inyuma, rukitegura intambara yo kurwanya ingabo za Loni ziteganijwe koherezwa muri Kongo kurinda amahoro, ndetse no kurwanya iza Kongo ubwazo (FARDC), dore ko bamwe muri uru rubyiruko bamaze gutozwa gikomando kugirango bazitabire ibikorwa by'imirwano ishobora kuzabahanganisha n'ingabo za Loni zishinzwe kuzagarura amahoro muri Kongo. Iki gikorwa cyo gushora urubyiruko rumwe na rumwe mu mirwano, kikaba cyaratumye bamwe muri rwo bahungira mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda nka Uganda n'Uburundi, aho bahita bameneshwa n'abakozi ba ambasade y'u Rwanda muri ibyo bihugu baba bahungiyemo, kugirango batamenera ibanga imiryango mpuzamahanga, by'umwihariko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, u Rwanda ubu rubereye umunyamuryango.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jun 18 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...