Skip to main content

[RwandaLibre] Re: *DHR* Me Evode Uwizeyimana yanenze raporo y’agateganyo ya Maina Kiai ku Rwanda

 

Evode Uwizeyimana yagize ati: "Maina Kiai ni umuntu waje afite icyo ashaka ku Rwanda, yaje afite ibintu yazanye byari mu mutwe we arabigenzura arangije arabyemeza. Ibyo yavuze si ibyo yabonye ni ibyo yaje azi biri mu mutwe we."

Iyi nyandiko ijyanye neza na ya ntero ya Olivier Nduhungirehe igira iti: "Heureusement que le ridicule ne tue pas!"

Buriya Kagame na Muhire Davis barimo barabyinira ku rukoma, bamwenyura, bagira bati ntureba intiti (aho kuba injiji) yize!!!!

On Feb 18, 2014, at 11:50, Olivier Nduhungirehe <oliviernduhungirehe@yahoo.fr> wrote:

 

Me Evode Uwizeyimana yanenze raporo y'agateganyo ya Maina Kiai ku Rwanda

Yanditswe kuya 18-02-2014 - Saa 13:39' na Deus Ntakirutimana
 
Me Evode Uwizeyimana, inzobere mu mategeko yavuze ko atemeranya na raporo y'agateganyo yakozwe n' Intumwa yigenga y'Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu k'uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amateraniro mu ituze, Maina Kiai, ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
 
Muri raporo yakozwe na Maina yavuze ko iyubahirizwa ry' uburenganzira bwa muntu bikiri inzira ikomeye mu Rwanda. Yanavuze ko abatavuga rumwe na leta badahabwa urubuga rwo kwerekana ibitekerezo byabo.
 
Me Uwizeyimana, mu ikositimu y'umukara, IGIHE yamusanze aho yari ari i Gashora mu karere ka Bugesera atanga ikiganiro ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, kuwa 17 Gashyantare 2014, imubaza uko yabonye raporo y'agateaganyo ya Maina ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
 
Me Uwizeyimana uzwi cyane radiyo mpuzamahanga nka BBC mu biganiro by'"Imvo n' Imvano" asesengura icyo amategeko agena ku biganiro byahatambukaga, ni inzobere mu mategeko ikora ubushakashatsi muri kaminuza ya Montreal muri Canada, akaba n'inzobere mpuzamahanga (Consultant international ) mu bijyanye n'amategeko n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y'Ubutabera mu Rwanda, ntiyariye iminwa agaragaza ko aporo ya Maina ingenga u Rwanda atemeranywa nayo ku mpamvu zitandukanye, zirimo ko ngo yaje afite mu mutwe we icyo agamije ku Rwanda (Position) bitandukanye no kubyirebera.
Uwizeyimana mu mvugo ye asanga iyi raporo idahuye ni ukuri mu gihe yaje hari ibyo afite mu mutwe, aho kuza akora ubushakashatsi bwe.
 
Yagize ati "Ni umuntu waje afite icyo ashaka ku Rwanda, yaje afite ibintu yazanye byari mu mutwe we arabigenzura arangije arabyemeza. Ibyo yavuze sibyo yabonye ni ibyo yaje azi biri mu mutwe we."
 
Muri iki kiganiro Evode yisegura ko iki kibazo atakabaye ari we ugisubiza kuko kigenewe Umuvugizi wa Leta, ariko nk'umunyamategeko n'umuntu usanzwe uzi Maina ngo hari icyo yamuvugaho, no kuri raporo, kuko yagize n'amahirwe yo guhura nawe no kuganira ubugira kabiri mbere y'uko aza mu Rwanda.
 
Ikindi yemeza ni uko ibyo yanditse ntaho bitaniye n'ibyo imiryango mpuzamahanga imwe n'imwe ijya inenga u Rwanda n'ubundi isanzwe yandika, akenshi bivugwa ko bitajyanye n'ukuri. Mri yo zazamo Human Rights Watch na Amnesty international.
 
Raporo zitandukanye zagiye zishyirwa ahagaragara n'iyi miryango Leta y'u Rwanda yazihakanye yivuye inyuma kuko zitagaragaza icyo baba bashingiyeho ngo bijyanishwe n'ukuri n'amateka y'igihugu.
 
Evode yakomeje agira ati "Ibyo yavuze njyewe ntigeze mbigenzura ariko ni umuntu waje afite icyo ashaka ku Rwanda. Ku bwanjye ibyari birimo si ibyo yabonye ahubwo nibyo yaje bitsindagiye mu mutwe we. Bityo nta na kimwe nakubwira ngo ni ikintu gifite ireme cyangwa gifite aho gishingiye kuko mbere yuko abitangira twahuye twanavuganye yaje afite uko abona u Rwanda."
 
Kwivuguruza imbere y'itangazamakuru
 
Ikindi gishingirwaho ko ibyagaragajwe na Maina atari ukuri ni uko ku munsi nyirizina wo gushyira iyi raporo hanze yabanje kwirukana abanyamakuru mu gitondo muri Minisiteri y'Ubutabera, akabwira abayobozi ibyiza nyuma akaza guhindura imvugo imbere y'abanyamakuru.
 
Yagize ati "Mu gitondo mbere y'uko atanga raporo mu gitondo yirukanye abanyamakuru, twebwe yatubwiye ibyiza ko u Rwanda rurimo gutera imbere ko iyubahirizwa ry'uburennganzira bwa muntu bushimishije, avuga ko ibindi bitarakorwa nabyo bizakorwa."
 
Aha ngo yanavuze ko u Rwanda arureba mu ndorerwamo arebamo ibindi bihugu, akaba anarushima. Nyamara ngo ibyo yabwiye aba bayobozi yaje kubihindura ageze imbere y'abanyamakuru.
 
Evode yagize ati "Ibyo yavuze mbere ya saa sita bitandukanye cyane n'ibyo yatangaje nimugoroba mu nama n'abanyamakuru byanyeretse ko yari umuntu wivuguruza akisubiramo […] abanyamakuru yabirukanye yanga kuza kwivuguruza mu mvugo ye."
 
Ikindi cyatuma iyi raporo idashingirwaho ngo ni uko Maina yagiye muri gereza akaganira n'abafunzwe ariko ntiyegere na Leta y'u Rwanda ngo baganire. Aha ngo yasuye abo banyururu wenyine kuko amategeko abimwemerera.
 
Gusa ngo ibyo yatangaje ni uko abo banyururu babibona, kandi ngo nta munyururu wapfa kwemera ibyo yakoze ahubwo ko usanga bose bavuga ko barengana mu gihe kumubona bamubwiye nka'ababwira umucamanza.
 
Ahereye ku byatangajwe byose n'ibyo yasobanuye muri iki kiganiro Evode yanenze yivuye inyuma iyi raporo ya Maina.
 
Yagize ati "Umwanzuro yavanyemo njyewe ku ruhande rwanjye sintekereza ko iyo raporo ari ukuri, ku ruhande rwanjye , biriya bintu Maina yanditse nta gaciro mbiha."
 
Si Evode wenyine uhakanye ibyagaragajwe muri iyi raporo kuko na Minisitiri w'ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, yagize ati " Ni ibintu byo kudushyira ku guhora twisobanura ."
 
Evode ni muntu ki ?
 
Me Evode Uwizeyimana afite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'ubwa Canada aho yize akaba anakora ubushakashatsi muri Kaminuza Montréal.
 
Yakunze kumvikana cyane mu biganiro bya « Imvo n'imvano » byavugaga ku Rwanda aho akenshi yakundaga kwerekana uko amategeko avuga ku kintu runaka, aho yakunze kubazwa ku rubanza rwa Kayumba Nyamwasa wahunze u Rwanda na gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ».
 
Uyu mugabo yigeze no gukurira igikorwa cyo kwamamaza Faustin Twagiramungu mu matora ya Perezida mu Rwanda nubwo nyuma yaje kumushinja gukorana na FPR.
 
Yaje mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2013 avuye muri Canada, igihugu afitiye ubwenegihugu yagiyemo muri 2004.
 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...