Skip to main content

[RwandaLibre] RWANDA: UBUKENE BURENZE UKWEMERA

 


RWANDA: UBUKENE BURENZE UKWEMERA; HARERIMANA MICHEL NA UWINGABIRE CLAUDETTE BARARANA N'IHENE YABO KU BURIRI.

Mu gihe Paul Kagame yirirwa azenguruka isi abeshya ko u Rwanda rwateye imbere, ko leta ayoboye yakuye miliyoni y'abanyarwanda mu bukene, mu biturage hirya no hino ubukene buranuma. Iyo umuntu avuze ibintu nk'ibi intore za FPR zishaka kumwivugana ngo asebeje igihugu na perezida. Ariko hari ibintu bigoye guhisha, nk'iyo abantu baba mu nzu idasakaye, imvura ihora ibanyagira, izuba ryava, rikabacanaho, hanyuma bakaryamana n'matungo yabo ku buriri bumwe, kubera ko akazu ari gato cyane. Nimwisomere inkuru y'umuryango utuye i Nyamagabe wazonzwe n'ubukene:

Inzu ya Harerimana isakaye uruhande rumwe na rwo rurava

Inzu ya Harerimana isakaye uruhande rumwe na rwo rurava

Harerimana Michel na Uwingabire Claudette bari mu kigero cy'imyaka 37 baravuga ko babayeho mu buzima bubi ; mu nzu idasakaye, aho imvura ibanyagira bakava mu buriri bararanamo n'ihene bakajya hanze.

Uyu muryango utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Tare. Ubuyobozi bw'akagari n'ubw'Umurenge buremeza ko iki kibazo kigaragara, bukaba bagiye kuwutabara. Imbere y'inzu, Harerimana Michel yahasanzwe na IGIHE ari kumwe n'umugore we n'umuturanyi baganira. Uyu muryango utuye mu nzu ya metero nk'enye kuri eshatu, yubatswe n'ibiti n'icyondo bitandukanye n'izindi z'aho kuko inyinshi zubatse n'amatafari ya rukarakara.

Mu nzu imbere haretse amazi ku buryo hagizwe n'icyondo

Mu nzu imbere haretse amazi ku buryo hagizwe n'icyondo

Iyo winjiyemo utungurwa n'amazi aretse mu cyumba bacamo bajya aho barara. Iki gice kiva ni aharandishije ibiti ariko ntihabeho amategura na shitingi nk'uko biri hejuru y'icyumba bararamo, n'ubwo bavuga ko iyo imvura yaguye bakivamo bakajya kuyugama ku rukuta rw'inzu. Harerimana yagize ati " Amazi areka hano, nabuze amategura yo kuyisakara, nakagondagonze mu biti abaturage bampaye."

Bararana n'ihene ku buriri bumwe

Tubiherewe uburenganzira n'uyu muryango twinjiye mu nzu. Dusura ibyumba bibiri bitoya biyigize. Muri iyi nzu by'umwihariko mu cyumba bararamo, uburiri bwabo bwegeranye n'ahazirikwa ihene ku buryo ngo akenshi iyo itasinziriye ikunda kubaribata. Ubu buriri bwabo kandi bugizwe n'ibyatsi iyi hene iba yashigaje, ku buryo bigoranye kubutandukanya n'icyarire cy'iyi hene. Uwingabire yavuze ko bigeze gushaka imisambi ariko ikaza gucika. Yagize ati" Twararaga ku misambi ariko nyuma iza gucika, ubu turara ku byatsi."

Uyu muryango usanga rimwe na rimwe badasobanura neza ibibazo byabo. Abaturanyi bo bavuze ko yaba umugore ndetse n'umugabo bafite ibibazo byo mu mutwe. Abaturanyi basobanura ko iyi nzu bamaze igihe kirenze umwaka n'igice bayituyemo, nk'uko byemejwe n'umujyanama w'ubuzima. Bamwe mu baturanyi bavuze ko babasabiye amabati ku kagari ngo babashe gusakarirwa ariko ngo ntibyakozwe.

Icyenda gishaje bagikinze ku muryango w'icyumba

Icyenda gishaje bagikinze ku muryango w'icyumba

Umwe muri abo baturage yavuze ko amabati ahabwa abafite amikoro. Yagize ati " Numva ngo nk'amabati iyo atanzwe ahabwa abafite amafaranga batanga, abakene se hari amafaranga bagira !" N'ubwo uyu muryango waje kuba muri iyi nzu ngo mbere wabaga mu nzu nziza bakodeshaga imibyizi bahaga nyirayo, dore ko ngo ariyo bakoreyemo ubukwe ubwo bahuzwaga n'itorero ry' ADEPR ryaje kubasezeranya. Abandi baturage bavuga ko basanga iri torero ryarakoze ikosa ryo gushyingiranya abagize uyu muryango kandi bari baramaze kubona ko bafite ibibazo byo mu mutwe.

Umuryango wemeza ko uburara

Harerimana na Uwingabire bavuze ko bakunda kuburara mu gihe batabonye uwo bahingira. Harerimana yagize ati " Tuburara kenshi, n'ubu ntiturya." Muri iyi nzu hari isafuriya yari ku mashyinga irimo amazi ariko mu nzu ntacyo guteka kirimo.

Imisambi bafite yacitse n'ibikoresho bishaje

Imisambi bafite yacitse n'ibikoresho bishaje

Inzego z'ibanze zahagurukiye ibibazo by'uyu muryango

Nkuriza Aloys, ushinzwe iterambere mu kagari ka Gatovu yavuze ko bazi ko uyu muryango utishoboye, ariko ngo mu gihe gito bamaze muri aka kagari ngo bashyizwe ku rutonde rwahawe murenge rw'abazafashwa bakubakirwa. Uyu muyobozi kandi yavuze ko iyi nzu baje kuyibona nyuma, akagari kakekaga ko ari igikoni cyo kwa nyina w'umugabo mbere uyu muryango uyubaka dore ko izi nzu zituranye.

Aho ihene yabo irara, iruhande neza rw'uburiri

Aho ihene yabo irara, iruhande neza rw'uburiri

Umuryango ugiye gushakirwa icumbi byihuse

Bwaba ubuyobozi bw'akagari bwaba ubw'Umurenge wa Tare, uyu muryango utuyemo bwavuze ko bugiye gushakira uyu muryango icumbi. Kayumba Chance Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Tare yagize ati " Iki kibazo ni gishya. Hashize iminsi itatu tukimenye, tugiye kugikemura bashakirwe icumbi." Yongeyeho ati " Nta Munyarwanda ukwiye kuba ahantu nka hariya." Kayumba yanavuze ko inzu babamo itajyanye n'ibipimo by'izubakirwa abakene akaba ariyo mpamvu bateganya kumwubakira inzu nshya.

 

Source: Igihe.com

  •  
  •  
  •  

arrow1 commentaire

Laisser un commentaire

 

 

 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...