Skip to main content

Re: [RwandaLibre] CNR-INTWARI YAHAGARITSE GUKORERA MU MPUZAMASHYAKA YA CNCD

 

Mbega byiza! Ntako bisa!
 
Izi Mpirimbanyi za Demokrasi zo muri CNR-Intwari ni izo gukurirwa ingofero.
 
Nabibutsa ko na ya ngirwa Newsletter ya FDU yagiye nk'ifuni ize kuva muri Werurwe 2014!
http://www.fdu-rwanda.org/2014/04/akanyamakuru-ka-werurwe-2014/
 
Mboneye ho kandi umwanya wo gushimira abakongresistes ba FDU baherutse kwibutsa ko:
"Eugène Ndahayo na bagenzi be bavanywe mw'Ishyaka FDU-Inkingi kubera imyifatire n'ibikorwa byabo binyuranije n'inyungu z'Ishyaka. Ariko baramutse bashatse kugaruka, imiryango ishobora gukingurwa bitewe n'uko bakwitwara".

From: "Nzinink nzinink@yahoo.com [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Friday, July 4, 2014 3:51 PM
Subject: [RwandaLibre] CNR-INTWARI YAHAGARITSE GUKORERA MU MPUZAMASHYAKA YA CNCD

 
 
 

CNR-INTWARI YAHAGARITSE GUKORERA MU MPUZAMASHYAKA YA CNCD.

2 juillet 2014
Guhera ku itariki ya 2 Werurwe 2013, CNR-Intwari ibisabwe kandi ibifashijwemo n'imiryango nyarwanda idaharanira inyungu za politiki yiyemeje gufatanya n'andi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'igitugu buriho mu Rwanda. Icyo gikorwa cyari kigamije kugirango haboneke bwangu, ibisubizo bikwiye kandi byihuse, ku bibazo bibangamiye abanyarwanda.
 
CNR-Intwari-copie-1Ni muri urwo rwego yiyemeje kwinjira mu Nama y'Igihugu iharanira Impinduka ya Demokrasi CNCD mu magambo ahinnye y'igifaransa, kugira ngo ishobore kurangiza inshingano yari yihaye. Mu ntango hakozwe ibikorwa byiza bikwiye gushimwa muri urwo rwego. Ariko uko iminsi yagiye yicuma habayeho kwibagirwa nkana ko turi mu bihe bidasanzwe kandi bikomeye,bisaba ubwitange, gushyira mu gaciro, kureba kure n'imikorere idasanzwe kugira ngo intego nyamukuru igerweho.
Igihe kinini cyakomeje gutakazwa mu nyandiko gusa aho gufata ibyemezo bikwiye no mu gihe gikwiye. By'umwihaliko iyo mikorere ntiyatumye CNR-Intwari ibona uko yitangira gahunda yari ifite yo gutabara abanyarwanda mu maguru mashya, ishingiye ku bikorwa yabatangarije mu nyandiko " Programu ya Guverinoma ya Repubulika ya 3 " yasohoye kuwa 4 Kanama 2011. (http://cnr -intwari.com/index.php/programme-politique)
Nta narimwe CNR-Intwari itagaragaje ubushake bwo gufatanya n'abandi banyarwanda mu gushakira hamwe ibisubizo bikwiye ku bibazo bikomereye u Rwanda, mu bwubahane, mu bwumvikane n'ubwuzuzanye ariko ntishobora kwemera ko ubufatanye ubwo aribwo bwose bwahinduka inzitizi yo kuyibuza kurangiza inshingano zayo z'ibanze. Kubera iyo mpamvu CNR-Intwari, isanze ari ngombwa kuba ihagaritse imikoranire yayo na CNCD kugirango isubirane ubwigenge bwayo busesuye butuma ishobora kurangizaneza inshingano zayo mu bihe bitarambiranye.
CNR-Intwari izakomeza gufatanya mu bwisanzure n'andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi bw'igitugu bwimitswe mu Rwanda, mu gihe cyose ubwo bufatanye buzaba bugamije ibikorwa bifatika bitayibangamiye. Izafatanya mu bikorwa byose bishoboka kugirango amahoro arambye agaruke vuba mu Rwanda no mu karere kose k'Afurika y'ibiyaga bigari.
Bikorewe Manchester kuwa 2 Nyakanga 2014
Gakwaya Rwaka Théobald
Visi-Perezida akaba n'umuvugizi wa
CNR-Intwari
 


__._,_.___

Posted by: Tiana Mwiza <tianamwiza@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...