Nyakubahwa Paul Kagame Ntagisinzira akazi Kamubanye Kenshi kubera FDLR
Perezida Sarkozy yakira Paul Kagame muri Elysée 2010 Iyinkuru Inyernyeri turayikesha
Veritasinfo, yabivuze kera ko Paul Kagame afite uburwayi bwo kudasinzira , none uyu munsi taliki ya 01/07/2014 nyirubwite yabyivugiye muri aya magambo: Umunyamakuru w'Ibiro Ntaramakuru Reuters, yabajije uko Perezida Kagame afata ibikorwa bivugwa ko Umutwe wa FDLR waba ushyira intwaro hasi no kuba waritabiriye inama yabereye mu gihugu cy'Ubutaliyani. Ubwo Perezida Kagame yasubizaga icyo kibazo yagize ati "Ngewe ubwange mpangayikishijwe n'ibi bintu, sinsinzira kubera ibyo bintu, ikibazo bakigize ikintu gikomeye cyane. FDLR ifite uruhare muri Jenoside. Reba uko aba bantu bakoze Jenoside bakomeje kwidegembya mu mijyi y'ibihugu duturanye no ku isi, bakagombye kujyanwa mu butabera." (source umuseke.rw)]
Sarkozy yizeza Kagame ko azamugumana kumutima!
Comments
Post a Comment