Skip to main content

[RwandaLibre] Rwanda: Kagame Ntagisinzira, akazi kamubanye Kenshi kubera FDLR

 


Nyakubahwa Paul Kagame Ntagisinzira akazi Kamubanye Kenshi kubera FDLR

Perezida Sarkozy yakira Paul Kagame muri Elysée 2010

Perezida Sarkozy yakira Paul Kagame muri Elysée 2010 Iyinkuru Inyernyeri turayikesha

Veritasinfo, yabivuze kera ko Paul Kagame afite uburwayi bwo kudasinzira , none uyu munsi taliki ya 01/07/2014 nyirubwite yabyivugiye muri aya magambo: Umunyamakuru w'Ibiro Ntaramakuru Reuters, yabajije uko Perezida Kagame afata ibikorwa bivugwa ko Umutwe wa FDLR waba ushyira intwaro hasi no kuba waritabiriye inama yabereye mu gihugu cy'Ubutaliyani. Ubwo Perezida Kagame yasubizaga icyo kibazo yagize ati "Ngewe ubwange mpangayikishijwe n'ibi bintu, sinsinzira kubera ibyo bintu, ikibazo bakigize ikintu gikomeye cyane. FDLR ifite uruhare muri Jenoside. Reba uko aba bantu bakoze Jenoside bakomeje kwidegembya mu mijyi y'ibihugu duturanye no ku isi, bakagombye kujyanwa mu butabera." (source umuseke.rw)]

 

Kuri iyi taliki ya 01/07/2014 ni umunsi wo kwibuka imyaka 52 u Rwanda rumaze rubonye Ubwigenge. Kuri iyi taliki Paul Kagame perezida w'u Rwanda yawibutse ajya kwita amazina ingagi maze aha n'ikiganiro abanyamakuru. Muri icyo kiganiro Paul Kagame yiyamye abantu bamubaza aho yashyize aba FDLR ibihumbi 11 batashye mu Rwanda baburiwe irengero ! Kagame yongeye no kugaruka ku mubano w'u Rwanda n'Ubufaransa akaba asanga uwo mubano udashobora kuzanzamurwa no gukora amanama ngo ahubwo bisaba ko abafaransa bamwe bahindura imyimvure bakemera uruhare bagize muri jenoside kandi bakabisara imbabazi !
Hagati aho i Luanda mu gihugu cy'Angola hateraniye inama y'abaministre bo mu muryango wa SADC na CIRGL. Muri iyo nama hagomba gusuzumwa ikibazo k'ingorabahizi cya FDLR n'ibibazo bitarangira bikunda kugaragara k'umupaka w'u Rwanda na Congo. Iyi nama akaba ari akanya kuri leta y'u Rwanda na Congo mu gusobanura neza amakimbirane yahanganishije ingabo z'ibihugu byombi ubwo zarasanaga ku italiki ya 11/06/2014 abasilikare ba Congo 5 bakahagwa.
Ku kibazo cya FDLR, leta y'u Rwanda isanga leta ya Congo na Monusco biri gushakisha impamvu zose kugira ngo hatubahirizwa icyemezo cya ONU cyo kurasa FDLR. Abayobozi ba Kigali bakaba baragaragaje uburakari bukabije bitewe ni uko abayobozi bakuru ba ONU n'intumwa z'ibihugu bikomeye mu karere k'ibiyaga bigari (Les Envoyés spéciaux) baragiranye inama n'intumwa za FDLR i Roma mu Butaliyani ; ibyo bigatuma FDLR ihabwa agaciro gakomeye mu rwego mpuzamahanga aho kuyirasa !
Muri iki gihe, hari aba FDLR bagera kuri 200 bamaze gushyira intwaro hasi bakaba bari mu bigo bicungiwe umutekano n'ingabo za Monusco, kuri leta  ya Congo ikaba isanga icyo ari igikorwa cyiza kigomba gushyigikirwa . leta ya  Congo igira iti : «Niba leta y'u Rwanda ikomeje kwanga kugirana ibiganiro nabo (FDLR) hazakorwa iki ? Ni ngombwa ko icyo kibazo kijya mu nshingano z'umuryango mpuzamahanga, ukita kuri FDLR kugira ngo igikorwa cyo gutanga intwaro gikomeze kubushake » Leta  ya Congo ishimangira ko FDLR itagomba kuguma kubutaka bwa Congo, ibyo kandi n'umuyobozi w'agateganyo wa FDLR Byiringiro Victor niko abibona, ndetse we akavuga ko FDLR itagomba kujyanwa kure y'umupaka w'u Rwanda kandi aricyo gihugu cyabo bagomba kujyamo !

      Sarkozy yizeza Kagame ko azamugumana kumutima!

Tugarutse ku kiganiro Paul Kagame yahaye abanyamakuru akongera kwikoma abafaransa, tukongeraho n'ibibazo afitanye n'abaturanyi, dusanga hari ibibazo byinshi bigomba kwibazwa ! Niba Paul Kagame afitanye ikibazo n'abafaransa bamwe ashinja jenoside, igihugu cya Congo, Afurika y'epfo, Tanzaniya… byo bapfa iki ? Mu gitondo cyo kuri iyi taliki ya 1/07/2014, Perezida Sarkozy wayoboye Ubufaransa yashyizwe mu maboko ya polisi kubera ibyaha akekwaho, niba Ubufaransa bushobora gufunga perezida wabwo ni kuki bananirwa gukurikirana ikibazo cy'indege cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda ndetse n'abafaransa bakagwa muri iyo ndege ? Icyo kibazo k'indege gikurikiranywe byatuma Paul Kagame asobanura neza uruhare rw'abafaransa bamwe ashinja kugira uruhare muri jenoside bagahanwa ndetse bigatuma nawe (paul Kagame) amenya uruhare rwe muri jenoside yashoje mu Rwanda aho gutunga abandi agatoki gusa we akigira umumarayika !
Ese aho kuba Ubufaransa budakurikirana ikibazo k'ihanurwa ry'indege ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda sibyo biha imbaraga Paul Kagame zo gukomeza gushyira icyo gihugu mu majwi ? Ese aho abafaransa ntibaba banga gukurikirana icyo kibazo k'ihanurwa ry'indege, bagahitamo kureka Kagame gukomeza kwidoga kuko bazi neza ko basangiye ibanga ? Isi yose ikeneye kumenya ukuri kuri ibi bibazo !
Ubwanditsi

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...