Skip to main content

[haguruka.com] Kigali:Umupolisi yakubise umumotari umugeri bagenzi be bafunga umuhanda.

 


Kigali:Umupolisi yakubise umumotari umugeri bagenzi be bafunga umuhanda.


Ahagana ku isaha ya saa sita z'amanywa zo kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mutarama 2016 mu Mujyi wa Kigali rwagati umupolisi yakubise umumotari umugeri arahanuka ava kuri moto, abaturage bari bahari ibi bakaba babyise akarengane.

Ibi byabereye hafi y'umuhanda udacamo imodoka (car free zone) ahagana ku isaha ya saa sita na cumi(12h10) mu mihanda iteganye iherereye hagati y'inyubako ya Centenary House na Pension Plaza. Ubwo Inyarwanda.com yahageraga yasanze hari urujya n'uruza rw'abantu ariko biganjemo abamotari bari baje kureba icyabaye kuri mugenzi wabo wari ukiryamye hasi.

Uko ababibonye babisobanura

Umusore utashatse ko dutangaza amazina ye yadutangarije uko byagenze muri aya magambo. Ati " Nari ndi kuzamuka mbona umumotari aturutse muri uriya muhanda uzamuka ugana kuri car free zone, hanyuma ahita akata aza ashaka abagenzi. Umupolisi wari urinze umuhanda ngo hadacamo imodoka yamuje inyuma ahita amukubita umugeri moto ikigenda yikubita hasi kuri bordure y'umuhanda, aho kumwegura ahita afata moto ye arayijyana. Uko nabibonye ntabwo umumotari yari mu ikosa kuko aka gahanda yari arimo ntabwo bibujijwe ko abamotari bagacamo keretse abatwara imodoka."

Yongeyeho ati " Nyuma yo kumukubita, abandi bagenzi be 3 bahise bahagera banga kumujyana kwa muganga, bakavuka ko imodoka  ya polisi ariyo igomba kumujyana kuko yakubiswe n'umupolisi mugenzi wabo. Uko iminota yashiraga niko abamotari benshi bakomeje kwiyongera nkuko na we ubyiboneraBakomeje kumusatira aho yahise ajya guhagarara bamusaba ko yamujyana kwa muganga."

Aho yari ahagaze

Aho umupolisi yahise ajya guhagarara abantu bari bamwuzuyeho

Umuhanda wari ufunze

Nta modoka yahitaga

Abo hejuru

Abo hejuru muri etage  bakurikiraniraga hafi ibiri kuba

Umumotari

 

Bamukikije

Umupolisi

Umupolisi asaba abantu kubafasha bakageza uyu mumotari kwa muganga

bamwinjiza mu modoka

Bamwinjiza mu modoka ya polisi ngo ajyanwe kwa muganga

Umupolisi


Umupolisi wakubise umumotari

imodoka


Iyi niyo modoka yaba uwakubiswe n'umupolisi wamukubise bagiyemo

Bamuherekeje

Abamotari bamuherekeje no kwa muganga

Undi mugenzi wari uri hafi aho we yagize ati " Nta mugenzi yari atwaye bibereye hariya abaturage twese tureba ". Tumubajije niba ari akarengane babona yagiriwe, abari bamukikije bose bahise biyamirira icyarimwe ko arenganyijwe ko ndetse umupolisi wakoze iri kosa akwiriye kubihanirwa by'intangarugero kuko asebeje Polisi yo mu muhanda muri rusange. Ahagana ku isaha ya saa saba nibwo imodoka ya polisi yaje kujyana uyu mumotari kwa muganga ndetse n'umupolisi bivugwa ko yamukubise umugeri.

Mu kiganiro inyarwanda yagiranye n'umuvugizi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishyizwe umutekano wo mu muhanda, Spt. Jean Marie Vianney Ndushabandi ubwo twamubazaga uko kikibazo giteye yadutangarije ko bakigikurikirana. Twanamubajije niba gukubita utwaye ikinyabiziga biri mu bihano byemewe na Polisi y'u Rwanda, ntiyagira icyo abivugaho ahubwo ashimangira ko ibi bakibikurikirana.

Renzaho Christophe | Wednesday, 2016-01-13

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...