Skip to main content

[Rwanda Forum] Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel | IGIHE


Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel | IGIHE
Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel | IGIHE

Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel

Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagororwa bari bafunzwe barimo Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ndetse na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.

Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa bahawe imbabazi barimo n'abo bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.

Ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco by'imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n'ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n'itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n'umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuri Gasana Emmanuel Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n'amezi atandatu n'ihazabu ya miliyoni 36Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.

Abahawe imbabazi bose barasabwa kubahiriza ibintu bitandukanye birimo no kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw'Ibanze rw'aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n'Akarere by'aho aba, mu gihe cy'iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Hari kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Ibyo bigomba kubahirizwa ku wahawe imbabazi kugeza igihe yari asigaje cy'igifungo cye kirangiye.

Iyo bitubahirijwe hari ubwo uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa, iteka rikomeza rigira riti "Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n'imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka; atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka."

Icyo gihe kandi Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy'igihano cy'igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.

Uretse abahawe imbabazi ku gihano bari basigaje hari uwagabanyirijwe ibihano ari we PC Tuyishime Moise wari warahanishijwe igifungo cy'imyaka 25 ariko kikaba cyagabanyijwe kugera ku myaka 10.

Gasana Emmanuel yafunzwe yari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...