Skip to main content

Froduald Harelimana ati: »Ntitwibagirwe n’umuco nyarwanda ».


Froduald Harelimana ati: »Ntitwibagirwe n'umuco nyarwanda ».

29 août 2013

Amakuru

Froduald Harelimana ati:

Nkurahurire ku muco

Hashize imyaka igera kuri 19, abanyarwanda benshi cyane bahunze igihugu, bitewe n'intambara, yatangijwe na FPR-Inkotanyi mu Kwakira, 1990. Iyi ntambara yamaze hafi imyaka ine, yaje gusozwa n'ubwicanyi budasanzwe bwahitanye abanyarwanda batagira ingano, abandi bakwira imishwaro, bahungira mu bihugu hirya no hino ku isi. 

Ikibazo cy'ubuhunzi cyagiye gituma abanyarwanda bamwe bibagirwa, cyangwa se bashaka kwiyibagiza ibyerekeye u Rwanda, kugeza naho bamwe bageze na ha handi bavuga ngo umuntu yataye umuco. Umunyarwanda w'umwanditsi witwa Froduald Harelimana yasanze hari icyo yabikoraho maze yandika ibitabo bitandukanye ku muco nyarwanda. Ibi bitabo bikubiyemo inyigisho nyinshi kandi nziza, abari barabuze aho basoma iby'umuco nyarwanda barahishiwe. « Ntihazagire uwicwa no kutabimenya »! 

Ibitabo bine ku muco nyarwanda

  1. Nkurahurire ku muco (1998): Ni igitabo gikubiyemo byinshi birimo ubumenyi bw'u Rwanda n'ikinyarwanda, umuco n'imibereho nyarwanda bishingiye ku mazina, umulyango, uburere, imirimo n'umusabano by'abanyarwanda.
  2. Horana Ijambo (2002): Ni igitabo cyibanda ku ijambo mu mvugo, ibiganiro n'imbonezamubano mu banyarwanda
  3. Nkuzimanire (2002) : Nii igitabo ku mafunguro n'umusabano by'abanyarwanda.
  4. Bihige (2012): Ni igitabo ku bisimba n'ibiguruka biboneka i Rwanda n'icyo byakwungura abantu mu mico n'imibereho. Ibyo bitabo byose byanditse kandi mu nganzo y'imivugo yoroheje ku buryo bworoheye buri wese uvuga ikinyarwanda. Bimwe birimo n'abashusho y'ibivugwamo.

Kugura ibi bitabo

1208904_196610670513757_1974425562_n-150x150

Horana ijambo

Nk'uko bamwe babyumvise ku maradio VOA Kirundi-Kinyarwanda na Radio Itahuka, menyesha abantu nkoresheje internet akaba ari nabwo buryo abatumiza ibitabo bakoresha. Mu muco wa kinyarwanda kandi, abantu barabwirana bakanafashanya. Bityo rero, umenye ko mbifite azi uwabikenera yamufasha kubimutumiriza no kubimugezaho. Nshobora kwakira ubwishyu kuri personal check (muri USA gusa), na Money Order, Moneygram,, Western Union na Paypal ahandi.

1242165_196610667180424_1173463904_n-150x150

Nkuzimanire

Ibi binagabanya inzitizi z'ivunjisha ku bari mu bihugu bidakoresha amadolari y'Abanyamerika kuko ariyo gusa nakira. Kubera gutatana hirya no hino kw'abanyarwanda ubu, ntibyoroshye kubona isoko rusange ryo kugurishaho ibitabo mu kinyarwanda. Kuri ubu, uburyo mfite ni ukubintumizaho, ariko mu minsi iri mbere bizaba biboneka no muri FNAC i Burayi. Ushaka ibitabo amenyesha na E-mail amazina n'umubare w'ibyo ashaka, noneho akanyoherereza ubwishyu nanjye nkabimwohererza nkoresheje iposita cyangwa ubundi buryo bwihuse yakwishyura kandi yakwizera.

Cyakora ibyorohera benshi ni ukubwirana abari hamwe bagatumiriza hamwe kuko binoroshya amahoro n'iby'impapuro za gasutamo.

Igiciro cy'ibitabo:

  • Nkurahurire ku muco ni $15.00 (cumi n'atanu)
  • Horana Ijambo ni $10.00 (icumi) 
  • Nkuzimanire na Bihige ni $20.00 (makumyabiri)

Kuri iki giciro hiyongeraho amahoro y'iposita ajyana n'ubunini bw'ipaki yoherejwe. Ntimucikanwe rero kandi ni ngombwa kwita ubwacu ku byacu.

1278491_196610663847091_392665841_n-150x150

Bihige

Uwanyu utazibagirwa umuco nyarwanda, Dr Froduald Harelimana, nkaba ndi umurezi n'umwanditsi w'umunyarwanda utuye muri Missouri muri Leza zunze ubumwe z'Amerika (USA). Nandika ibitabo ngamije guteza imbere umuco n'urulimi nkunda by'abanyarwanda. Mushobora kunyandikira kuri E-mail: Rubanda15@yahoo.com

 

 

Froduald Harelimana, PhD 

Ikazeiwacu.unblog.fr

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...