Skip to main content

Rwanda: Mu minsi iza udafite icyemezo cy’ubutore ntazajya abona akazi


Mu minsi iza udafite icyemezo cy'ubutore ntazajya abona akazi


Yanditswe kuya 3-12-2013 - Saa 21:28' na Besabesa Mivumbi Etienne

Landrada Umuraza, komiseri muri komisiyo y'itorero ry'igihugu, ubwo yatangizaga urugerero mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2013, yatangaje ko abanyeshuri banga kwitabira itorero ry'igihugu bibwira ko ntacyo bitwaye, baba bihemukira, kuko ngo udafite icyemezo cy'ubutore atazajya ajya gusaba akazi ngo agahabwe, aho azajya asabwa impamyabushobozi ikaba iherekejwe n'icyemezo cye cy'ubutore kigaragaza ko yaciye mu rugerero mu itorero ry'igihugu.

Imparirwakurusha za Ngoma ziri guhamiriza ubwo urugerero rwazo rwatangizwaga

Komiseri Umuraza yabitangaje abajijwe n'abanyamakuru ikibazo cya bamwe mu banyeshuri bakwepa urugerero ndetse n'ababyeyi ntibashyireho akabo, ngo babashishikarize kurujyaho, maze asubiza avuga ko abo bana baba bihemukira cyane kuko utazakora urugerero wese hari ubwo azaba atagifite agaciro mu Rwanda ku buryo atazajya apfa no kubona akazi.

Ati : "Aho tuganisha ni uko umuntu utazakora urugerero, hari igihe atazaba afite n'agaciro mu Rwanda. Hahahandi bazajya bajya no gupiganira imirimo, uwakoze urugerero akaba ariwe uhabwa amahirwe ya mbere, kubera twizera yuko imyumvire afite, ubumenyi afite, ari ubuzadufasha kwihutisha iterambere ry'u Rwanda."

Komiseri umuraza yongeyeho ko n'undi wese mu Banyarwanda wabyifuza aba ashobora gukora urugerero rw'ubushake abisabye akabihabwa kugira ngo nawe atunge icyemezo cy'ubutore, kuko ubundi ubusanze urugerero ari itegeko ku rubyiruko ruri mu kigero cy'imyaka 18 kugera kuri 35.

Uru rubyiruko rw'i Ngoma rukaba rwaratangiye ibikorwa by'itorero kuwa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2013, Mu karere ka Ngoma ahari abanyeshuri 1375 barangije amashuri yisumbuye bari mu ngerero ziri kuri site ebyeri, harimo ururi ku ishuri ryisumbuye rya ASPEK, ndetse no mu rwunge rw'amashuri rw'i Kabare.

Uru rubyiruko rwasabwe kubera bagenzi babo urugero rwiza, bakarushaho kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda birinda icyo aricyo cyose cyasubiza igihugu mu bihe bibi cyanyuzemo.

Mu ijambo ry'uhagararire ingabo mu turere twa Ngoma na Kirehe, Lt col Sebowa Meshack, yatangaje ko u Rwanda rwaranzwe n'amateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bityo akaba ariyo mpamvu urubyiruko rukwiye kuba umusemburo w'amahoro rwirinda uwo ariwe wese ugifite ingengabitekerezo, ndetse n'abandi bifuza kwangiza ibyiza igihugu cyagezeho.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Aphrodis Nambaje, we yatangaje ko uru urubyiruko ruri mu itorero barwitezeho umusaruro mwinshi, harimo no guhindura imyunvire y'abaturage, bitabira gahunda zitandukanye za Leta, gufasha abatishoye babubakira, ndetse n'ibindi.

Iyi gahunda yitorero ku rubyiruko rushoje amashuri yisumbuye, yatangiye mu Rwanda mu mwaka 2007.

Urubyiruko ruri ku rugererero mu karere ka Ngoma
Uhereye ibumoso bw'ifoto, Landrada Umuraza komiseri muri Komisiyo y'igihugu y'itorero, hagati umuyobozi w'akarere ka Ngoma, hamwe n'umuyobozi w'ingabo mu karere

Comments

Popular posts from this blog

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Fw: [ibukabose_rengerabose] Fw: Rwanda: deteriorating human rights and security situation

 Rwanda: deteriorating human rights and security situation   r w an d ab ri d ge b u il d er s@ gmail.c om H.E. Amb. Smail Chergui, Commissioner, Peace and Security, African Union (AU) Addis Ababa, Ethiopia October 20, 2020 Your Excellency, We, a coalition of 37 organizations, write to you in your capacity as the Ch airperson of the African Commission on Peace and Security (The Commission), to appeal you to urgently address the deteriorating human rights and security situation in Rwanda. We reiterate that Rwanda continues to face allegations of human rights violations that are of an extremely serious nature. These allegations have been found credible by none less than Human Rights Watch, Amnesty International and UN panel on human rights. Several well-grounded allegations exist about the extreme lack of fundamental freedoms in Rwanda, which it is charged, has resulted in serio us violation...