-
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 6 March 2014, 8:08
Subject: *DHR* Rwanda : Kayumba Nyamwasa yatewe adahari n'iperereza rirakomeje.
MwaramutsehoNk'uko byumvikanye mu makuru ya gahuzamiryango ejo nimugoroba taliki ya 5 Werurwe 2014,Paul Ramaloko uvugira inzego z'umutekano z'Afrika y'epfo, yatangaje ko « turemeza ko inzu yagabweho igitero kandi ko « uwo mujenerali » atari mu rugo rwe igihe rwaterwaga. ». Ushaka kubyumva ukande hano http://www.bbc.co.uk/gahuza/audio_console.shtml?programme=glak1630 , wumve uhereye ku munota wa 9, hanyuma urumva na Kayumba Nyamwasa abiganira na Florentine Kwizera , nawe avuga ko abateye basanze yagiye mu mugi kandi ko abasanzwe bamurinda bamugiriye inama yo kuba aretse gutaha na we akabyubahiriza.Muri iyi nkuru kandi Florentine Kwizera avuga ko yagerageje kuvugisha abo mu Rwanda, bakamusubiza ko ntacyo bashaka kuvuga, bakongeraho ko niba Kayumba Nyamwasa afite uwo arega, ngo azajye mu rukiko.Paul Ramaloko kandi yanaganiriye na RFI, ayibwira ko kuba abantu bitwaje intwaro barateye urugo rw'umuntu urinzwe na leta, bisobanuye ko babangamiye umutekano. Umva (« Un groupe qui fait irruption dans la maison d'une personne sous protection de l'Etat, c'est considéré comme une atteinte à la sûreté. Nous estimons que c'est un crime sérieux en bande organisée, ce qui relève du mandat des Hawks », précise encore le porte-parole de l'unité d'élite, Paul Ramaloko. »)Icyo umuntu yakwibaza gusa, ni uko byagenze ngo abantu bashinzwe kurinda umuntu bazi ko n'ubundi ahigwa, ngo baguye gitumo abateye urugo rwe, bakarwana kugeza aho abateye babacitse kandi ngo babatwaye imbunda imwe mu zo abarinda urwo rugo bari bitwaje.Ibi ni Paul Ramaloko uvugira inzego z'umutekano z'Afrika y'epfo wabibwiye RFI :« Les présumés voleurs et les forces de sécurité présentes se sont alors battues, sans qu'« aucun coup de feu ne soit tiré », précise la police. Paul Ramaloko admet toutefois que l'arme à feu de l'un des policiers a été volée lors de cette attaque et que les Hawks recherchent activement les assaillants, ainsi que l'arme en question. »Ntibisobanutse, uretse ko n'ubundi bigoye kumenya uko abacunga umutekano bavuga aliko cyane cyane birazwi ko batavuga twose iyo amaperereza yabo atari yarangira.Amahoro
__._,_.___
| Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.
__,_._,___
Comments
Post a Comment