-
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
Emma-Marie Umurerwa – igihe.comDr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC yabwiye IGIHE ko mu bashakanye ari hamwe mu handurira SIDA cyane kuko hinjira igera kuri 60% ; ibi bikaba biterwa n'uko badakoresha agakingirizo, ariko kandi ngo ntawavuga ko ari bo bafite ubu bwandu cyane.Dr Nsanzimana yagize ati ''Ubusanzwe virusi itera SIDA yinjirira mu buraya cyane, ariko mu bashakanye babana naho ni ikindi kiciro cyanduzanya cyane, kandi batanabizi.''Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko hari igihe umwe mu bashakanye aba azi ko yanduye, ndetse akageza n'igihe cyo gutangira gufata imiti, ariko ntabwire mugenzi we.Yagize ati "Bibaho umugabo akaba afite umugore, ariko akajya gusambana ku ruhande cyangwa se umugore akaba afite abandi bagabo ku ruhande. Iyo agarutse ntavuga ngo'naryamanye n'indaya dukoresha agakingirizo.' Hari igihe rero amenya ko yanduye akageza n'igihe cyo gufata imiti, ariko ntabwire mugenzi we."Akomeza avuga ko abatinganyi bari mu bantu bakwiye kwitabwaho cyane, bakagirwa inama ngo kuko bibasirwa na Virusi itera SIDA kurusha abandi.Yakomeje avuga ati "Abakora uburaya banduye tubashishikariza ko bagomba gufata imiti igabanya ubukana, abatarandura nabo tubasaba ko bajya bakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda. Kandi hazabaho na gahunda yo kubagezaho udukingirizo."Mu ngamba zitandukanye zafashwe n'ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima mu Rwanda harimo gushishikariza igitsina gabo kwikebesha kuko nabyo ari bumwe mu buryo bwongera amahirwe yo kutandura Virusi itera SIDA, kandi ngo iyi gahunda iragenda neza hirya no hino mu gihugu, hamwe n'ubukangurambaga n'ibiganiro bikangurira abantu kwirinda SIDA bizakomeza kugenda bikorwa.
__._,_.___
| Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.
__,_._,___
Comments
Post a Comment